Amatora yo muri Mali Ashobora Kuba Ingorabahizi

Kuri iki cyumweru abaturage ba Mali biteguye amatora bigaragara ko atazaba mu mwuka mwiza. Abaturage bagera kuri miliyoni 8 bo mu gihugu cya Mali biteguye kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu. Perezida Ibrahim Boubakar Keita yiteguye guhangana n’abandi bakandida 23 barimo urangaje imbere mu batavuga rumwe nawe Soumaila Cisse. Imiryango mpuzamahanga kimwe n’abasirikari bahagarariye umuryango w’abibumbye bari aho biteguye gukurikiranira hafi aya matora yemejwe nyuma y’amasezerano y’amahoro yo mu 2015 hagati ya leta n’inyeshyamba z’Abatouareg. Imyanzuro ya mbere y’amatora itegerejwe nyuma y’amasaha 48 uhereye ku gihe amatora azaba arangiye. Kuri ubu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangiye kwikanga ibimenyetso byaba bibagaragariza ko amatora yazakorwa mu buriganya.  Itsinda ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Soumaila Cisse ryatsinzwe amatora muri 2013 rirakeka ko haba hatanzwe amakarita menshi y’amatora ku bashyigikiye perezida Ibrahim Boubakar Keita    

from Voice of America https://ift.tt/2AdhUL5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment