Umunyamideli wo muri Kenya, Huddah Monroe yahishuye ko gushyira hanze amafoto ye yambaye utwenda tugaragaza imiterere y’umubiri we, atari ibintu aba yishimiye cyane, ahubwo ko abikora nk’ikiraka ndetse ko abihemberwa.
Huddah yatangaje ibi mu gihe hari hashize igihe asibye amafoto ye yose ku rukuta rwe rwa Instagram, afiteho abafana bamukurikira basaga miliyoni, avuga ko adasha ko abantu bamubona uko atari.
Ubwo yongeraga gushyiraho ifoto ye yambaye imyenda izwi nka Bikini yo kogana, abafana be bamuhaye urwamenyo, yisobanura avuga ko ibyo yakoze ari ikiraka yakoraga ndetse asaba abandi bakobwa kutazamwigana kuko we ibyo akora abihemberwa.
Yagize ati:”Abakobwa bamwe barambona, ariko si ntekereza ko hari uwo nabera icyitegererezo ngo nawe abe yashyira amafoto ye y’ubwambure ku Karubanda, rimwe na rimwe nifotoza amafoto nambaye bikini, mba namamaza izi bikini cyangwa se Hoteli, ntabwo mba mbikoze kuko mbishaka, ndishyurwa, niba rero nawe washyize umubiri wawe hanze ishyurwa”.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2KsvyyR
via IFTTT
No comments:
Post a Comment