Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya intama

Uyu mugabo wafashwe ari gukora amahano, yakijijwe na polisi yo muri iki gihugu ubwo yari amerewe nabi n'abaturage bo muri aka gace ka Githogoiyo bari bariye karungu, aho bavugaga ko bagomba kumuhana by'intangarugero akabera isomo abandi batekereza nkawe.

Umwe mu babonye uyu mugabo ari gukora aya mahano, yavuze ko yagiye mu rwuri aho zari ziri asanga uyu mugabo yuriye imwe mu ntama yari aragiye arimo kuyisambanya maze ahita atabaza.

Joshua Karanja, nawe utuye mu gace aya mahano yabereyemo yabwiye ikinyamakuru The Star ko bababajwe n'uburyo polisi yamutabaye bataramuhana ngo bamwumvishe uburemere bw'icyaha yari amaze gukora.

Ati"Yagombaga gukubitwa bya nyabyo mazez akabera urugero abandi bantu bafite umuco wo gusambanya inyamaswa."

Isaiah Odhiambo uyobora agace byabereyemo yatangaje ko uyu mugabo ukekwaho gusambanya intama ari mu maboko ya polisi aho ari kubazwa kuri iki cyaha ashinjwa kugira ngo hamenyekane n'icyabimuteye.

Yagize ati“ Kugeza ubu ari mu maboko ya Polisi aho ari gukurikiranwa iki cyaha ashinjwa. Biteganyijwe ko azagezwa imbere y'inkiko."



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lLx3JS
via IFTTT

No comments:

Post a Comment