Ibi Bishop Rugagi Innocent yabikoze mu ijoro ry'umunsi usoza umwaka wa 2017 ubwo abayoboke ba Redeemed Gospel Church bari bahuriye hamwe mu gitaramo kidasanzwe cyo gushima Imana yabarinze bakaba bageze mu mwaka 2018 bari amahoro.
Bishop Rugagi wafashe umwanya uteri muto yigisha ijambo ry'Imana, yagarukaga cyane ku magambo yo gushima Imana yo yashoboje buri wese ikanamurinda akaba ageze mu mwaka wa 2018 ari muzima.
Aha mu magambo ye yumvikanaga agira ati “Bwira shitani uti ‘Wacunze nabi ndakwambukanye ngeze muri 2018' ... Icarira abarozi bose ubabwire uti ‘Ndabicariye kandi ndabambukanye.'
Bishop Rugagi yageze mu mwanya w'ubuhanuzi, ahanurira abantu benshi batandukanye barimo n'abari baturutse mu bihugu by'amahanga, agenda sobanura ibibazzo bafite kandi bamaranye igihe agenda ababwira umwe ku wundi, ndetse akanabaha ihumure ry'uko byose Imana igiye kubikemura.
Rugagi yakomeje ahanura, maze aza kugera ku musore ukiri muto nawe aramuhanurira, maze arangije iamupfumbatisha amafaranga avabnzemo n'amadorali abantu baratungurwa.
Ubwo Bishop Rugagi yahanuriraga uyu musore yagize ati: “Uri umwana muto udafite icyerekezo, nta hepfo nta ruguru, ariko ugomba gukizwa. Akira aya mafaranga arimo n'amadorari ugende ugubwe neza umenye ko muri Yesu bigenda neza.”
Abantu bongeye no gutungurwa no kubona Bioshop Rugagi ahanuriye umuntu akanamuha amafaranga, ndetse n'uyu musore wayahawe yaratunguwe bikomeye kubyakira biramunanira ibyishimo biramusaga aryama hasi.
Bishop yamuhanuriye amuha n'amafaranga avanze n'amadorali
Ibyishimo byamusaze kwihangana biramunanira
Kwakira uburyo Bishop yamuha amadorali byamugoye maze arambarara hasi
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lLDVqI
via IFTTT
No comments:
Post a Comment