Yasabye urukiko kumufunga kubera ubuzima bubi abayemo

Umusore witwa Bradley Grimes wo mu Bwongereza yasabye urukiko kumufunga nyuma yo kubuzwa kugenda asabiriza no kurara aho abonye ku mabaraza y'amaduka mu mujyi wa Middlesbrough.

Uyu musore w'imyaka 23 avuga ko kugirango abeho bimusaba gusabiriza abahisi n'abagenzi nk'uko yabibwiye BBC. Gusa avuga ko aho aciye hose ahigwa bukware n'igipolisi kitifuza ko abonana n'abantu ngo abasabe.

Uyu musore ntagira aho aba guhera afite imyaka 17 ubwo yavanwaga ku rutonde rw'abafashwa na leta . Bradley atitira umubiri ndetse akaba anafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ntiyigeze abona akazi kamutunga ahubwo akenshi na kenshi yagendaga asabiriza aho aciye hose amafaranga cyangwa amafunguro.

Umucamanza w'urukiko rumwe muri Middlesbrough yamutegetse kureka izo ngeso, iri tegeko kandi ryaje riherekejwe n'irimubuza kuzerera imbere y'inzu z'ubucuruzi.

Bradley avuga ko kubuzwa gukinga umusaya imbere y'inzu z'ubucuruzi byatumye abura aho yirambika akajya aguma azerera ibintu ngo bituma aho afatwa n'inzego z'umutekano.

Uyu musore yabwiye BBC ko ibyuma bifata amashusho bya CCTV biyafata bikayashyira abapolisi cyangwa abazamu nabo bagahita baza bakamufata.

Avuga ko mu mezi macyeya ashize akunze gufatwa agafungwa nk'umunsi umwe agahita arekurwa.

Ati :” mze gufatwa nkafungwa rimwe cyangwa kabiri ku munsi mu mezi macye ashize, sinshobora no kwicara ku ntebe zagenewe abantu bose iyo mbigerageje mpita mfatwa binsaba ko mpora nzerera.”

Igihe yari ari mu rukiko ashinjwa kurenga ku mategeko ikosa yemera yasabye umucamanza kumujyana muri gereza akaba ariho yibera kuko yabonaga ko ariho yagirira ubuzima bwiza.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2iZ1x9Y
via IFTTT

No comments:

Post a Comment