Perezida w'urukiko rukuru mu Rwanda avuga ko abanyarwanda batigeze bita ku izamurwa ry'ibihano bihana icyaha cy'ihohotera rishingiye ku gitsina n'ubwo byazamuwe ahubwo ngo barushijeho kongera umuvuduko wo kugikora.
Ibi Perezida w'urukiko rukuru, Kaliwabo Charles, yabivugiye mu kiganiro n'abanyamakuru cyo gutangiza iminsi 16 y'ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda.
Kaliwabo avuga ko ubusambanyi mu Rwanda bumaze kuba nk'icyorezo giteye ubwoba , Avuga ko ibihano bihana ibyaha nk'ibi bikomeza kuzamurwa ariko ntibicike.
Gufata ku ngufu umwana ubu bihanishwa igihano cyo gufungwa burundu niyo uwagikoze agabanyirijwe ibihano nitibishobora kujya munsi y'imyaka icumi.
Gusambanya ku ngufu umuntu mukuru bihanishwa igifungo hagati y'imyaka 5 n'imyaka 7 ariko bishobora kuzamuka bikagera no ku gufungwa burundu bitewe n'uburyo byakozwemo.
Ihohoterwa hagati y'abashakanye bihanishwa igifungo cy'amezi 2 kugera kuri 6 ariko na byo bishobora kuzamuka bikurikije uko byakozwe. Kubana n'umwana uri hagati y'imyaka 18 na 21 byo bihanishwa igifungu kiri hagati y'amezi 6 n'imyaka 2.
Kaliwabo avuga ko ibi bihano bijya kuzamuka hari hagamijwe ko abantu batinya iki cyaha ariko ahubwo aho kugitinya ngo barushijeho kongera umuvuduko wo kugikora.
Ati: ”Inteko ishingamategeko izamura ibi bihano yumvaga abantu bazabibona bakagira ubwoba ariko ahubwo biranyuranye, abantu baguma kubikora, ntakibatera ubwoba, ntawe uzi umwanzi satani waje mu bantu. Kuko gusambanya ku ngufu ntabwo ari umuco w'u Rwanda ni ingeso mbi zikura mu bantu.”
Kaliwabo avuga ko abantu bakwiye kwicara bakareba impamvu byiyongera ati :”Kubera iki ibi bintu bikomeza kuzamuka n'ubwo ibihano biri hejuru n'abantu bagacibwa imanza? Kuki bikomeza kuzamuka? icyo ni cyo abantu bakwiye kwicara bakaganira bitabujije ko inkiko zizakomeza akazi kazo ko guhana n'abashyiraho amategeko bagakomeza kuyashyiraho akakaye. Abantu bakwiye no gutekereza niba nta kindi cyakorwa. Niba guhana bidaca intege nta kindi cyakorwa kugirango uyu muco mubi ucike?. “
Mu mwaka wa 2014/2015 abantu 1,844 bahamwe n'icyaha cy'ihohotera rishingiye ku gitsinda na ho mu mwaka wa 2015/2016 abahamwe n'iki cyaha ni 1,920 mu gihe mu mwaka wa 2016/2017 ari abantu 1,951 bose hamwe bakaba abantu 5715.
Imanza 440 z'abashinjwa ibyaha nk'ibi ni zo zizaburanishwa muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2zCHTqk
via IFTTT
No comments:
Post a Comment