Amber Rose atwite inda y’umuraperi arusha imyaka myinshi cyane.

Hashize amezi make  umunyanideli, Amber Rose w’imyaka 34 y’amavuko avugwa mu rukundo n’umuraperi arusha imyaka igera ku 9 yose witwa 21 Savage ndetse bakaba baragiye bagaragara kenshi bari mu bihe byiza.Kuri ubu biravugwa ko Amber Rose atwite inda y’uwo muraperi.

MTOnews dukesha iyi nkuru yatangaje ko inshuti za hafi za 21Savage zabwiye itangazamakuru ko uyu muraperi kuri ubu ngo ari mu byishimo byinshi byo kuba agiye kubyarana imfura ye na Amber Rose, ndetse ngo yanatangaje ko bateganya kuzibanira akaramata.Amakuru akomeza avuga ko indi gihamya kuri aya makuru ko ari amafoto Amber Rose yifotoje mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 27 Ugushyingo 2017 aho yari mu kabyiniro kitwa  STRIP CLUB ko muri Hollywood, maze agaragara yifashe ku nda ndetse bigaragara ko yahindutse cyane,nk’umuntu utwite.

Amber rose asanzwe afite undi mwana witwa Sebastian Taylor Thomaz w’imyaka 4 y’amavuko yabyaranye na Wiz Khalifa.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2jwSxZ7
via IFTTT

No comments:

Post a Comment