Ingabire Habibah muri Miss Surpernational yagaragaye mu myambarire itavugwaho rumwe

Kuva iri rushanwa ribayeho hashize imyaka 9 muri yo u Rwanda ruyitabiriye ku nshuro ya gatandatu , gusa kimwe mu bitarakunze kuvugwaho rumwe ni uburyo abakobwa batandukanye baserukira ibihugu byabo biyerekanye mu mwambaro wa 'Bikini', igikorwa cyakunze kunengwa cyane n'abanyarwannda bavuga ko ari uguta umuco.

Bamwe mu banyarwanda bavuga ko babona ibikorerwa muri iri rushanwa ari nko kwambara ubusa ku karubanda, hakaba abandi bavuga ko babona ntacyo bitwaye cyane ko ngo uwitabiriye iri rushanwa wese ajyayo azi neza ko kwambara iyi myambaro biri mu byo bakora bahatanira ikamba.

Abakobwa bari guhatanira kuba Miss Supranational barimo na Ingabire Habibah biyerekanye mu mwambaro wa Bikini ahitwa AquaCity Poprad muri Slovakia mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Ugushyingo 2017.

Icyiciro cyo kwambara 'bikini' ni kimwe mu bitangirwa amanota menshi muri iri rushanwa rihuza abakobwa b'ikimero baturuka mu bihugu bitandukanye n'ubwo bamwe mu banyarwanda babifata nko guta umuco.

Miss Ingabire Habibah ni umukobwa wa gatandatu uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa nyuma ya Miss Uwamahoro Yvonne waryitabiriye muri 2012, Miss Mutesi Aurore muri 2013, Umwali Neema Larissa 2014, Gisa Sonia muri 2015 ndetse na Miss Akiwacu Colombe waryitabiriye mu mwaka wa 2016 .



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2zHbXVT
via IFTTT

No comments:

Post a Comment