Ruhango: Abayobozi benshi beguriye rimwe bikekwa ko bananiwe kuzuza inshingano zabo

Aba bayobozi beguye barimo uwitwa Kamanzi Eric wari umukozi w'akarere ushinzwe imyubakire, Habineza Emmanuel wari ukuriye Serivisi z'ubutaka mu karere, abashinzwe ubutaka mu mirenge ya Ntongwe na Ruhango, umuyobozi wa DASSO mu murenge wa Mwendo, Gitifu w'akagari ka Rwoga n'uwari umwungirije, ndetse n'umuyobozi wungirije mu kagari ka Gafunzo ko mu murenge wa Mwendo.

Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru Ukwezi.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'aka karere ka Ruhango, Madamu Uwimana Fortunée, yavuze ko ubusanzwe ubuyobozi buberaho abaturage bityo rero umuyobozi udashoboye gukorera no gufasha abaturage ubundi umutimanama we iyo utanangiye aba akwiye kubivuga bagashyiraho undi ari nabyo bayabaye kuri aba beguye.

Gitifu Fortunee yagize ati “Ubusanzwe nk'abayobobozi tuyoborana tugira umwanya wo kwicara tukisuzuma tukarebera hamwe niba koko twarujuje inshingano dufite zo gukorera abaturage bityo rero iyo muri twe hari uwisanze atarabishoboye burya iyo bibaye ngombwa aba akwiye kureka kunangira umutima agaha inshingano abazishoboye ari nabyo bariya bayobozi bakoze”

Madamu Uwimana Fortunée, Gitifu w'aka karere ka Ruhango kandi yavuze ko bahita nk'ubuyobozi baterana na Njyanama bagasuzuma ubwegure bw'aba bayobozi niba koko ari impamvu zabo bwite basanga nta kindi kibyihishe inyuma bagatanga amatangazo y'akazi abashoboye bakaza gupiganwa ubundi n'aba beguye bakazatumizwaho bagakora ihererekanyabubasha abaturage bagakomeza guhabwa serivisi nziza nk'uko biba biri mu cyerekezo cy'u Rwanda n'abanyarwanda.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2hFhUe3
via IFTTT

No comments:

Post a Comment