Nyamagabe: Polisi yataye muri yombi abayobozi bakekwaho kunyereza ibya Leta

Aya makuru y'itabwa muri yombi ry'aba bagabo yamenyekanye kuri iki Cyumweru cyo ku wa 01 Ukwakira 2017 gusa nk'uko bishimangirwa na Polisi y'igihugu ikorera mu Ntara y'Amajyepfo ngo aba bagabo bafashwe ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri bafatanwa n'abandi batatu bakekwaho ubufatanyacyaha nabo bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka iherereye mu Murenge wa Cyanika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko aba bagabo bafahswe ndetse bakaba barimo gukorwaho iperereza kuri ibi byaha bakekwaho

IP Kayigi yagize ati “Iki kibazo cya bariya bagabo kimaze iminsi ariko bafashwe kuwa Gatanu w'Icyumweru gishize bashyikirizwa inzego zishinzwe ubugenzacyaha rero zikaba ziri kubakoraho iperereza kugirango bakorerwe dosiye nyuma babone kujyanwa mu bushinjacyaha”



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2hFhW5F
via IFTTT

No comments:

Post a Comment