Urubyiruko rwa Kigali ruraturuka imihanda yose mu rugendo #Walk 4 PK bazirikana urwo Kagame yakoze aza kubohora u Rwanda

Kuri uyu wa gatatu 02 Kanama 2017 ari na wo munsi wa nyuma w'ibikorwa byo kwamamaza umukandida w'Umuryango RPF- INKOTANYI, Urubyiruko rw'abanyamuryango bayo mu nzego zitandukanye z'igihugu barahurira mu rugendo rwo gushyigikira umukandida wabo Paul Kagame, rwiswe Walk For Paul.

Ngo muri uru rugendo urubyiruko rurazirikana urugendo Paul Kagame yakoze aza kubohora u Rwanda

Uru rugendo ruzitabirwa ruzaturuka mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gasabo, abazarwitabira bazerekeza kuri Stade Amahoro ari naho bzahagurukira hamwe berekeza kuri Site ya Bumbogo, aho umukandida Paul Kagame azanasoreza ibikorwa byo kwiyamamaza, rukazatangira isaa tatu. Bakazahagurukira ku ma site yateganyijwe.

Nkuko Ngabonziza Fidella umwe mu bashinzwe gutegura ibi bikorwa yabitangarije Makuruki.rw, uru rugendo rugamije kwishimira no kwamamaza umukandida w'umuryango FPR- INKOTANYI, by'umwihariko bakaba barahisemo gukoresha uburyo bw'urugendo bazirikana nabo urugendo rurerure Paul Kagame nawe yakoze ubwo yazaga kubohora abanyarwanda. Bityo bakagenda n'amaguru bose bahurire ku musozi wa Bumbogo ari naho hazabera ibirori byo kumwamamaza mu rwego rw'Akarere ka Gasabo.

Uko urugendo ruteguye, n'aho bazahagurukira:

1. Giporoso hazahurira abaturutse Nyarugunga, Kanombe na KIM.

2Sonatube: hazahagurukira abatururitse mu Mirenge ya Kicukiro, Niboyi, Gatenga , Gikondo no ku mashuri ya SFB, UTB, IPRC, Mount Kenya.

3. Ninzi Hôtel: hazahagurukira abaturutse mu Mirenge ya Kacyiru, Kimihurura, Nyarugenge nabo muri Koleji ya KIST.

4. Kinyinya Birembo: hazahagurukira abavuye mu Mirenge ya Kinyinya, Kibagabaga, Gisozi. Jali na Nyarutarama.

5. Special Économic Zone: hazahagurukira abavuye mu Mirenge ya Ndera, Rusororo , Nyarugunga na Masaka.

Ibi byiciro byose bikazahurira kuri Stade Amahoro ari naho bose bazahaguruka berekeza kuri site ya Bumbogo., uretse abazaba begereye ibice bya Bumbogo bazahita bakomereza kuri site izakorerwaho kwamamaza.

Niyigena Emmy/ Makuruki.rw



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2veECyR
via IFTTT

No comments:

Post a Comment