Iki kibazo abahanga mu binyabuzima ndetse no mu bidukikije bamaze igihe batekerezaho ariko ibisubizo bagerageje kugiha usanga akenshi bivuguruzanya kandi bitamara amatsiko abantu bakunda kwitegereza ibidukikije.
Ubu se wamenya ahihishe inyoni koko?
Abahanga mu binyabuzima bo muri Kaminuza yitwa Exeter Univeristy baherutse gufata amafoto yerekana inyoni zo muri Zambia zari zihishe ahantu mu byatsi k’uburyo utabasha kumenya niba zihari kuko utitegereje neza wagira ngo ntazihari.
Iyo urebye aho izo nyoni ziri ushobora kutabitindaho ukavuga ko ari ahantu hasanzwe hasa hatyo, ko nta nyoni ihari.
Ariko amafoto yerekana neza ko izo nyoni zari zihishe nka kwa kundi abasirikare bihisha ku rugamba ugasanga basa n’ibihuru bihishemo umwanzi.
Inyigo iherutse gusohoka mu kinyamakuru kitwa Nature, Ecology and Evolution yerekana ko inyamaswa zihitamo ahantu runaka ho kwihisha bitewe n’uko hasa ndetse n’uko nazo zisa.
Inyino bita ibishwi nazo zifite ubuhanga bwo guhitamo neza ahantu hafite amabara asa n’ayazo.
Mu kubikora ziba zigira ngo zijijishe ibisiga binini nka za kagoma ziza kuzica zikazirya.
Uko bigaragara izi nyoni ziba zizi uko zo zisanzwe zisa bityo bikazifasha guhitamo aho kwihisha hasa nazo.
Kimwe mu byatangaje abashakashatsi bo muri Exeter University ni uko aho basanze ziriya nyoni atari mu byari byazo ahubwo ari ahantu hitaruye.
Aho zabaga zihishe basanze hari ibyatsi, urumuri, ubutaka n’ibindi…byose bifite amabara asa n’izo nyoni k’uburyo kuzitandukanya n’aho ziba ziri bigoye.
Professor Martin Stevens avuga ko igitera izi nyoni kugira amahitamo nk’ariya bikiri ikibazo kigomba gukorwaho ubushakashatsi burambuye.
Ikindi kandi ngo amagi yazo nayo abundikirirwa ahantu hafite amabara asa neza n’ibihakikije bityo inyoni n’inzoka ziba zishaka kuyarya ntibibashe kuyabona byoroshye.
Inkende n’utuyongwe nazo ni inyamaswa zirya amagi y’inyoni zitandukanye.
Abahanga basuzumye ibyari bigera ku 190 muri Zambia basanga byose byarashyizwe ahantu hasa neza n’ubwatsi cyangwa ibumba byakoreshejwe mu kwarika ibyari.
Ubusanzwe inyamaswa zireba neza kurusha abantu kubera ko amaso yazo abasha kubona amabara atandukanye kurusha ay’umuntu.
Undi mu bahanga bari muri buriya bushakashatsi witwa Dr Jolyon Troscinanko yavuze ko kugira ngo babashe kubona ziriya nyoni aho zari zihishe ubwo bakoraga ubushakashatsi muri Zambia byabafashe iminota irenga 20 kandi za GPS zabo zari bamaze kubereka ko ziri hafi aho.
Ndetse no kugira ngo babashe kubona zimwe muri zo ngo byatewe n’uko hari izo urumuri rw’izuba rwakubitaga mu maso yazo bityo abahanga bakabasha kuzibona.
Ku byerekeye aho inyoni zakuye ubumenyi bwo kwihisha, bamwe bavuga ko ari Imana yaziburemanye kugira ngo zijye zibona uko zica mu rihumye inyamaswa ziba zishaka kuzirya.
Muri Zaburi 84:1-3 havugwamo ubuhanga bw’intashya mu kubaka icyari hari y’inzu, ikahashyira ibyana byayo.
Hari abandi bemera ubwihindurize barimo na Prof Claire Spottiswoode wigisha muri Kaminuza ya Cape Town muri Africa y’epfo uvuga ko kubasha kwihisha kw’inyoni biterwa n’uko amabara y’amababa yazo yagiye yihunduriza uko ibihe byahise ibindi bigataha.
Nubwo abantu babivuga mu buryo butandukanye, ntawabura kwibaza uko inyoni zamenye kwihisha ahantu hafite amabara asa nazo.
Iyi nyoni utayegereye ntiwamenya ntiwayitandukanya n’ibyatsi yihishemo
Abahanga bo muri Kaminuzaya Exeter bavuga ko batangajwe n’ubuhanga inyoni zikoresha kugira ngo zimenye ahantu heza ho kwihisha hasa n’amabara yazo
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2wh6TBq
No comments:
Post a Comment