Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Bebe Cool, abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, yishimiye uburyo umwana we ari gutera imbere mu gukina umupira w’amaguru.
Ssali Alpha Thierry niwe mwana wa BebeCool. We n’abandi bana bari bamaze iminsi mu mikino y’abatarengeje imyaka 15, yabereye mu Bwongereza, aho yafashije ikipe ye kwitwara neza ayitsindira ibitego 8 .
Mu kwishimira aho uyu mwana ageze yiyubaka Bebe Cool yasangije ibyishimo abamukurikirana agira ati” Ndagushimira Mana, kuko inzozi zanjye nizo n’umwana wanjye afite, uyu mwana ari kwiyubaka ngo azabe umukinnyi w’igikomerezwa w’umugande, yatangiye gukina afite imyaka 3 none agize 13”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana – Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2uTZHfr
via IFTTT
No comments:
Post a Comment