Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yarekuwe

Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Jeremie Sinamenye wari ufunze guhera tariki 21 Nyakanga 2017, byari biteganyijwe uyu munsi ko aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko ntiyigeze agera ku rukiko, amakuru ahari ni uko uyu muyobozi yarekuwe.

Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu

Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu

Sinamenye yafunzwe by’agateganyo akekwaho kubangamira ibikorwa by’umukandida Philippe MPayimana wari waje kwiyamamariza mu karere ka Rubavu nk’uko Police yari yabitangaje.

Umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Rubavu uyu munsi yagiye ku rukiko rwisumbuye rwa Rubavu aho Sinamenye Jeremie yari kuburanira ahasanga umwunganira mu rukiko gusa ariko iburanisha ntiryaba.

Uyu muyobozi w’akarere yari yafunganywe n’umukozi w’akarere ushinzwe ubuyobozi hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elzaphani.

Me Straton Nsengiyumva wunganira Jeremie Sinamaneye yatubwiye ko Ubushinjacyaha bwonyine bwafashe icyemezo cyo kubafungura ariko bazakomeza kuburana bari hanze.

Alain KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu



from UMUSEKE http://ift.tt/2tUeYLX

No comments:

Post a Comment