Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 107.76

Abashoye muri iki kigega 'Rwanda National Investment Trust (RNIT)' ku mpera z'umwaka bashobora kuzabona inyungu nyinshi.

Umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wakomeje kuzamuka, kuri uyu wa 01 Kanama wageze ku mafaranga 107.76 Frw.

Abashoye muri iki kigega 'Rwanda National Investment Trust (RNIT)' ku mpera z'umwaka bashobora kuzabona inyungu nyinshi.

Abashoye muri iki kigega ‘Rwanda National Investment Trust (RNIT)’ ku mpera z’umwaka bashobora kuzabona inyungu nyinshi.

Uyu mugabane wageze ku mafaranga 107.76 Frw uvuye ku mafaranga 107.74 Frw wariho ejo kuwa kuwa kane, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0,02 Frw.

Kuva iki kigega cyatangira mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, agaciro k’umugabane w’ikigega ‘Iterambere Fund’ kamaze kuzamukaho amafaranga 7.76 Frw; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 ku mafaranga y’u Rwanda 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 107 760 Frw, kandi hakaziyongeraho n’inyungu ku mwaka. Dore ko, ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko ku mpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga ari hejuru 9%.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko kugeza ubu izamuka ry’agaciro k’umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) riri kubyara inyungu.
Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ kandi ngo kiracyakira ishoramari ry’abantu bashya cyangwa abasanzwemo bashaka kongera imari yabo. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura, ashyirwa kuri Konti ya RNIT/Iterambere Fund mu mabanki atandukanye.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vfvk5n

No comments:

Post a Comment