Abaganga b’Abanyamerika bagiye kuvura amenyo Abanyarwanda 1 000 ku buntu

Abanyarwanda bari kuvurwa amenyo ku buntu n'inzobere zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ku bufatanye n’itsinda ry’abaganga b’inzobere baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda mu rwego rw’ubuzima “Faith Victory Association (FVA)” bagiye kuvura ku buntu abantu 1 000 bafite uburwayi bw’amenyo.

Abanyarwanda bari kuvurwa amenyo ku buntu n'inzobere zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Abanyarwanda bari kuvurwa amenyo ku buntu n’inzobere zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, mu minsi itatu gusa bamaze kuvura abantu bagera kuri 600, bikazarangira kuri uyu wa gatatu havuwe abantu 1 000 nk’uko biteganyijwe.

Mwanafunzi Willy, Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa “FVA” avuga ko bajya gutangiza ubu bukangurambaga bwo kuvura amenyo ku buntu, ngo babanje kureba ubwinshi bw’abantu babagana babasaba ubufasha kandi badafite ubushobozi bwo kwivuza.

Ati “Burya kwivuza iryinyo birahenda hari nk’aho usanga iryinyo rimwe barikuri amafaranga 5 000 Frw kandi abantu bose si ko bafite ubwo bushobozi.”

Bamwe mu baturage bari baje kwivuza amenyo bishimiye ubu bukangurambaga ndetse bashimira n’ababuteguye kuko bari kuvurwa ku buntu kandi neza.

Uwitwa Mukeshimana Beatrice waturutse mu Karere ka Rulindo yatubwiye ko nta ryingo na rimwe rizima yari asigaranye mu kanwa kuko ngo yose yari yaramunzwe.

Yagize  ati “Numvise itangazo kuri radio, numva ndasubijwe kuko nibazaga ukuntu nzivuriza ku bitaro by’iwacu nkabona bizampenda, none nagize ubuntu mbonye aho nivuriza batanshiye amafaranga.”

Yongeraho ati “Nifuzaga ko bayamaramo yose kuko n’ubundi azajya ambabariza ubusa kandi nta n’ubushobozi nari kuzabona bwo kwivuza asigaye, ariko bambwiye ko nzajya ngaruka bakayavura buhoro buhoro.”

Mukeshimana avuga ko impamvu yatinze kwivuza bikagera aho amenyo ye yose yangirika ari uko kuyivuza bihenze.

Mukeshimana waturutse mu Karere ka Rulindo akajya Kabuga, mu Karere ka Gasabo kwivuza amenyo.

Mukeshimana waturutse mu Karere ka Rulindo akajya Kabuga, mu Karere ka Gasabo kwivuza amenyo.

Godfrey Gafirita, umuganga w’indwara zo mu kanwa n’amenyo avuga ko ibibazo bikunze kugaragara cyane ari ugutoboka kw’amenyo, indwara z’ishinya n’indwara zifata igupfa ry’aho iryinyo ritereye, ndetse ngo mu bantu 600 bamaze kuvura, basanze 450 muribo ari bene ibyo bibazo bafite.

Gafirita avuga ko muri ubu bukangurambaga n’ubwo bavura amenyo, banigisha abantu kwita no kugirira isuku amenyo yabo nk’uburyo bwo kwirinda.

Agira ati “Isuku nkeya y’amenyo ahanini niyo ituma uburwayi bw’amenyo bukomeza kwiyongera, ikindi abantu batinda kwivuza, ntabwo bagira umuco wo kwisuzumisha indwara zo mu kanwa hakiri kare ahubwo barindirako iryinyo ribabuza gusinzira bakabona kwivuza.”

Dr Viven Abante umwe mu baganga b’impuguke mu buvuzi bw’amenyo waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko ikintu bari gukora ahanini ari ukwigisha abantu uburyo bwo kwita ku isuku y’amenyo, ngo kuko benshi mubo bagiye bakira basanze ahanini badakorera isuku amenyo yabo uko bikwiye, ikindi kandi bakaba babasaba kujya bisuzumisha amenyo mbere y’igihe batarindiriye kubanza kunanirwa kurya.

Dr Viven Abante, impuguke mu buvuzi bw'irwara zo mu kanwa n'amenyo yaje kuvura Abanyarwanda ku buntu.

Dr Viven Abante, impuguke mu buvuzi bw’irwara zo mu kanwa n’amenyo yaje kuvura Abanyarwanda ku buntu.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vfY7Hk

No comments:

Post a Comment