Ruhango batangiye kurya amadevize y’imibavu n’andi mavuta bya Geranium

Uhoranimana Clémentine ukorera uruganda rutunganya Geranium avuga ko amadevize yinjira

Akarere ka Ruhango kubatse uruganda rutunganya igihingwa cya Geranium kikavamo umubavu uhumura, n’andi mavuta akorwamo umuti uvura indwara z’uruhu, uwica  imibu na Nkongwa. Abahinzi bavuga ko kuri ubu basigaye bohereza ibikomoka kuri iki gihingwa mu mahanga.

Uhoranimana Clémentine ukorera uruganda rutunganya Geranium avuga ko amadevize yinjira

Mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango ahitwa Gafunzo hari imirima ihinzemo igihingwa kitamenyerewe mu Rwanda.

Ibi bihingwa bihinze mu mirima ikikije inganda zubatse ku muhanda w’igitaka werekeza ku Buhanda, bivamo imibavu (perfume) n’anadi mavuta arimo avura indwara z’uruhu, binavamo umuti wica Nkongwa.

Abahinzi bo muri aka gace bavuga ko batangiye gusogonera ku madevize aturuka muri iki gihingwa bahingaga badafite ikizere ko kizabateza imbere.

Iribagiza Azera uhinga iki gihingwa cya Geranium mu Murenge wa Mwendo, avuga ko  amaze imyaka 6 ahinga iki gihingwa ubu akaba atunzwe na cyo.

Avuga ko isoko ryo mu Rwanda ari ukugurisha imbuto n’ingemwe ubundi umusaruro akawujyana mu ruganda ukavamo amavuta yohereza mu mahanga.

Ati «Iki ni Igihingwa gishobora gutunga Umuryango nk’uko kawa n’umuceri bigirira akamaro ababihinze.»

Aimable Uwihanganye uyobora Koperative y’abahinzi ba Geranium avuga ko babonye iki gihingwa gikenewe ku isoko ryo mu mahanga ubu bakaba barongereye ubuso bwo kugihingaho, ngo ubu bari no guhinga mu murenge wa Bweramana.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Twagirimana Epimaque avuga ko abantu bo muri aka gace bahaga agaciro igihingwa cy’umuceri ku buryo batakozwaga ibyo guhinga Geranium ariko ubu bagihagurukiye.

Avuga ko abamaze kwinjira mu buhinzi bw’igihingwa cya Geranium bakivuga ibigwi, bakavuga ko ntaho gihuriye n’umuceri bari bakomeyeho kuko amafaranga bagikuramo ntaho bihuriye.

Ati «Hari uturere twatangiye guhinga iki gihingwa, imbuto nyinshi bazikura mu Karere kacu, tugiye gukora inyigo kugira ngo turebe uko havamo ibindi bicuruzwa.»

Kugira ngo babone ibyo bohereza hanze, bafata litiro 250 z’amazi bakazivanga n’ibiro 250 by’iki gihingwa, bikabyara amavuta ari na yo yoherezwa hanze akajya gutunganywamo imibavu icuruzwa mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Litiro 18 z’ibyatunganyijwe n’uruganda rwo mu karere ka Ruhango zigura 250 USD.

Iki gihingwa ukibonye mu murima ntiwamenya ko gifite agaciro nk'akacyo

Iki gihingwa ukibonye mu murima ntiwamenya ko gifite agaciro nk’akacyo

Iribagiza Azera umwe mu bahinzi ba Geranium avuga ko ubu atunzwe n'amafaranga akura muri iki gihingwa

Iribagiza Azera umwe mu bahinzi ba Geranium avuga ko ubu atunzwe n’amafaranga akura muri iki gihingwa

Uwihanganye uyobora Koperative y'abahinzi b'iki gihingwa avuga ko abantu bamaze kumva ibyiza bya Geranium

Uwihanganye uyobora Koperative y’abahinzi b’iki gihingwa avuga ko abantu bamaze kumva ibyiza bya Geranium

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Ruhango



from UMUSEKE http://ift.tt/2ugpcWa

No comments:

Post a Comment