Patrick Sibomana wageze muri Belarus ashimira cyane Min.Kabarebe

Sibomana Patrick Papy yageze muri Belarus

Rutahizamu wari umaze imyaka ine muri APR FC Patrick Sibomana bita Pappy ari muri Belarus. Arakora igeragezwa ry’ubuzima muri FC Shakhtyor Soligorsk kuri uyu wa kabiri azatangazwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki 2 Kanama 2017. Yashimiye benshi bafashije iterambere rye barimo umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Ministiri James Kabare.

Sibomana Patrick Papy yageze muri Belarus

Sibomana Patrick Papy yageze muri Belarus

Ku cyumweru tariki 30 Kanama 2017 nibwo Patrick Sibomana bita Pappy yageze mu mujyi wa Soligorsk, umujyi wa kabiri wa Belarus, (inyuma y’umurwa mukuru Minsk) Yavuye mu Rwanda ahamagawe mu kazi gashya mu ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, FC Shakhtyor Soligorsk.

Iyi kipe yifuje Sibomana ngo ayifashe kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga (Europa League) no gushaka igikombe cya shampiyona yegukanywe na FC BATE Borisov umwaka ushize.

Sibomana yabwiye Umuseke ko afite ikizere cyo kwitwara neza muri iyi kipe nshya, ariko anashimira abamufashije bose mu myaka yakinnye mu Rwanda.

“Ndishimye cyane kuko mfite amahirwe yo gutera indi ntambwe mu buzima bwanjye. Ngiye mu ikipe ikomeye kuko yabaye kabiri muri shampiyona ishize. Ndashimira cyane ‘Agent’ wanjye yamfashije kugera aha. Ndanashimira buri umwe wagize uruhare mu kuzamuka kwanjye mu makipe naciyemo, cyane cyane perezida w’icyubahiro wa APR FC ‘minister’ James Kabarebe.”

Uyu musore wavutse tariki yazamukiye mu makipe y’abana akinira ku kibuga cy’i Mburabuturo i Gikondo, nyuma ajya muri Esperence FC yakiniraga ku bibuga biri kuri stade Amahoro.

Muri 2009 yatotanyijwe mu bana bajya kwiga mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, yavuyemo 2011 ajya mu Isonga FC. Umwaka w’inzozi atazibagirwa ni 2013 ubwo yageraga muri APR FC yakiniye kuva ubwo kugera ubu.

Stroitel Stadium niho Patrick Sibomana azakinira imikino ikipe ye yakiriye

Stroitel Stadium niho Patrick Sibomana azakinira imikino ikipe ye yakiriye

Roben NGABO

UMUSEKE



from UMUSEKE http://ift.tt/2u0luEY

No comments:

Post a Comment