Rubavu: Ifungurwa rya mayor wa Rubavu ryemejwe n’umwunganira mu mategeko gusa

Kuri uyu wa kabiri saa tatu za mugitondo, nibwo byari biteganyijwe ko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, SINAMENYE Jeremie yitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, Kukirango aburanishwe ifungwa n’ifungurwa rye nyuma y’iminsi isaga umunani afunzwe akekwaho icyaha cyo kubangamira uburenganzira bw’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 04 Kanama 2017

Ubwo abo mu muryangowe, ndetse n’abamwunganira mu mategeko bahageraga ndetse n’abanyamakuru batandukanye, babwiwe ko mu rukiko bagifite ikibazo cy’ikoranabuhanga bityo bakaba bagomba gutegereza akanya gato.

Igiteye urujijo nuko saa yine zirengaho iminota 7, aba bunganira SINAMENYE Jeremie babwiye abaraho ko umukiriya wabo ariwe Mayor SINAMENYE Jeremie, hamwe na DUKUNDIMANA Esperance nawe wafunganwe na Mayor bose bakekwaho kubangamira umukandida mu matora bafunguwe.

Maitre NSENGIYUMVA Straton  wunganira Sinamenye yagize ati: “Uyu munsi hari kuburanishwa ifungwa n’ifungurwa, ariko ubushinjacyaha bwasanze bitakiri ngombwa bushingiye ku mategeko, buhitamo kumufungura akazajya yitaba urukukiko ari hanze hamwe na mugenziwe. Ikindi nuko agomba guhita asubira mu kazi ke nk’uko bisanzwe’’

Abanyamakuru baraho bibajije impamvu abavoka aribo batangaje ko uwo bunganira mu mategeko agizwe umwere mu gihe byakagombye gutangazwa n’urukiko, maze umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu  KAYITARE Jean Baptiste avuga ko bafite umuvugizi w’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, mu kumuhamagara abwira itangazamakuru ko ari munama.

HATEGEKIMANA Dany,  Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, ku murongo wa telefone avugana na Bwiza.com, yatangaje ko mu gihe systeme mu ikoranabuhanga yabananiye imanza zihutirwa zirimo ifungwa n’ifungurwa bikorwa ku buryo busanzwe aho yagize ati”ndakeka ko aribwo buryo bwakoreshejwe kandi mu manza zari ku murongo narwo rwarimo “

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Magarambe Theodore/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2veFSBY
via IFTTT

No comments:

Post a Comment