Dr Habineza Natorwa azongerera imbaraga abakora imirimo iciriritse irimo n’ubuzunguzayi

Umukandida w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza avuga ko umuryango nyarwanda utatera imbere mu gihe hari abaturage batemerewe gukora cyangwa koroherezwa mu gukora imirimo iciriritse, ndetse no korora amatungo magufi ababashisha kwihaza ku biribwa n’ibindi by’ibanze bikenerwa muri sosiyete.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017 ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ku baturage bo mu karere ka Gasabo, umuhango wabereye mu murenge wa Rusororo.

Ni umuhango kandi watangijwe ku mugaragaro n’ushinzwe irangamimerere muri uwo murenge wanahaye ikaze umukandida, na we wabijeje ko mu rwego rwo guteza imbere abaturage naramuka atowe ko azagumishaho imirimo mitomito ariko isanzwe izamura umuryango nyarwanda nk’abacururiza ku dutaro, abatwara abantu n’ibintu ku binyabiziga, kuboroza amatungo magufi ku bana n’abagore ndetse no gufasha urubyituko kwihangira imirimo iruteza imbere habaho guhuza abashomeri n’abafite imirimo.

Mu ijambo rye yagejeje kuri abo baturage yagize ati”abakora imirimo mito umuntu yakwita ko iciriritse ntibakwiye kwirengagizwa cyangwa gucibwa intege kuko usanga ari bo bafatiye runini abaturage. “

Aha yagarutse ku bacururiza mu muhanda(Abanyadutaro), aho yavuze ko aba bahabwa imyenda n’ibyangombwa bibaranga ndetse bagahabwa amabwiriza abagenga no gukoresha ibikoresho bifite isuku.

Abarwanashyaka ba Green Perty bari gushyushya urugamba

Yagize ati”bariya badufatiye runini kuko babasha kugeza ku baturage ibyo bakeneye bityo na bo bakanabasha kwiteza imbere. Igisubizo si ukubaca, ahubwo ni ukunoza uburyo wo gukoramo ukabarinda gukorera mu kavuyo ndetse ukabaha n’ibibaranga.”

Akivuga kuri iyi ngingo, yavuze ko azongerera ubushobozi abatwara ibinyabiziga bito nka moto bagabanyirizwa imisoro ndetse no koroherezwa mu buryo ubwo ari bwo bwose bubasha kubabangamira mu kazi ka bo bityo bagatezwa imbere byihuse.

Dr Habineza, yanavuze ko azashyiraho gahunda ya Gira ihene mubyeyi, Gira urukwavu, inkoko mwana, aho abana bato b’abanyeshuri bazabasha korozwa amatungo magufi yabafasha kwirwanaho kandi bari no mu buzima bw’ishuri.

Abayobozi ba Green Party

Yagize ati”ntabwo umuryango watera imbere udafite ibikenerwa by’ibanze nk’ayo matungo magufi, kuko ari na yo abasha kubafasha mu dukorwa duto duto kandi ni two dufasha kuzamura imiryango. Ni muri urwo rwego hazabaho koroza abaturage amatungo magufi, ihene, intama, inkwavu n’ingurube ku bazemerewe. “

Dr Habineza yanavuze ko hazabaho guha abaturage inka ku buryo umuryango ushobora kujya worozwa inka zitagoranye kuzorora kuko iz’inzungu bahabwa usanga abenshi batazibasha bityo zigahabwa n’ubundi abari basanzwe bafite ubushobozi.

Dr Habineza avuga ko azazamura imirimo iciriritse

Yagize ati”Tuzareba inka zidahenze kandi zitanga umusaruro kuko na zo zirahari tuzoroze abaturage, kuko iyo urebye inka zihenze, izitanzwe mu karere kamwe ziba zishobora kuvamo izakorozwa intara yose kandi nta musaruro ufatika zitanga kurusha izahabwa abaturage bashoboye kuzitaho bitabagoye.

Ibikorwa byo kwiyamamaza uyu mukandida yabikomereje mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga mu gihe hanabura umunsi umwe gusa ngo asoze ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri gahunda yateguwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2tYCszm
via IFTTT

No comments:

Post a Comment