Umugabo witwa M. Hartmann uba mu mujyi wa Los Angeles avuga ko yamaze igihe kinini arwara indwara y’igicuri.
Nyuma yo kurangirwa ko umuti ari ukujya akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, yagerageje kurunywa aroroherwa.
Uyu mugabo ufite imbwa 2 mu rugo rwe akunda cyane avuga ko aho yajyaga hose zamuherekezaga haba kurushaka, ndetse na mbere ubwo yajyaga ajyanwa kwa muganga cyamukubise hasi.
Nyuma yo kubona ko rwamugiriye umumaro kuko atakitura hasi nka mbere, byongeye imbwa ze zikaba ari zo zamuhoraga iruhande umunsi ku wundi, yafashe umwanzuro wo kuzigisha gutumuraho kugeza ubwo na zo zumva ko akotsi ka rwo ari ngombwa buri munsi.
Avuga uburyo afite imwe muri zo yitwa Cayley imaze imyaka 6, aho yo yamaze kumva ko ubuzima butarimo ako ku mugongo w’Ingona nta cyo bwaba umaze ndetse yaba itakabonye bikayigwa nabi.
Iyi mbwa ngo yamaze kubigira umuco, kubona shebuja akongeje igishirira na yo igahita iza kumwitsiritaho ngo ayisomyeho, ngo buri gitondo iyo imaze gufata ifunguro nta kindi kiba kigomba gukurikiraho kitari akotsi k’itabi ry’urumogi.
Ibi ngo byinjiye mu maraso ku buryo buri gihe nyuma yo kurya haba nimugoroba cyangwa mu gitondo aba agomba kuyikongereza na yo igatumuraho.
Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, avuga ko yabikoze bigezo ariko aho bigeze bikaba nta garuriro afite kuri iyo mbwa inywa itabi kuko itaribonye yamumerera nabi.
Atekera irye agatekera n’irya yo, yakongeza na yo akayikongereza ndetse yaba yanakerewe kubikora ikamwibutsa.
Hartmann usanzwe ari umworozi w’umwuga, avuga ko yifashishije urumogi ashobora kumenya niba itungo cyangwa indi nyamaswa runaka ari nzima cyangwa irwaye.
Avuga ko akunda urumogi kuko rwamugiriye umumaro byongeye kuruha imbwa ze akaba yumva nta kibazo kirimo kuko arikunda bityo akaba yumva banasangira akabisi n’agahiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2uV2pRo
via IFTTT
No comments:
Post a Comment