Aba bantu bose uko ari 4 batawe muri yombi ku manywa y'ihangu ubwo bageragezaga kwinjiza ibi biyobyabwenge muri iyi gereza.
Muri ibi byafashwe uretse ibiyobyabwenge by'urumogi byari bifunze mu dupfunyika 1052 basanzemo n'andi moko y'amatabi nk'amapaki atanu y'Impala, ane y'Intore n'atanu y'iryitwa Premier, bikaba byagaragaraga ko byari bigiye gucururizwa muri iyi gereza.
Aba bafashwe bari bagiye gusura ababo bafungiye muri iyi grereza, bakaba basanganwe ibi biyobwabwenge ubwo hakorwaga isakwa harebwa ibigiye kwinjizwa muri Gereza.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali , SP Hitayezu Emmanuel yatangarije Ukwezi .com ko aba bantu bafashwe bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge muri Gereza ya Mageragere koko, akaba yanavuze ko ubu barimo gukurikiranwa.
Yagize ati “Nibyo koko kuri Gereza ya Mageragera hafatiwe abagore batatu n'umusore umwe bashakaga kwinjiza ibiyobyabwenge muri iyi gereza, bakaba barafashwe ubwo barimo gusakwa nk'uko bisanzwe ku baba baje gusura imfungwa.”
SP Hitayezu yakomeje avuga ko aba bantu bafashwe bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere kugira ngo batangire gukurikiranwa kubyo baregwa.
Uyu muvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaboneyeho gushishikariza Abanyarwanda kugendera kure y'ibijyanye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kuko ubifatiwemo wese, yaba abicuruza cyangwa se abinywa, bimugiraho ingaruka zikomeye zirimo gufungwa no gucibwa ihazabu. Ibi bihano kandi bishobora no kugira ingaruka ku miryango y'ababa babifatiwemo.
SP Hitayezu yanakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ku bantu baba bazwiho ibikorwa nk'ibi by'ibiyobyabwenge kandi agatangirwa ku gihe mu rwego rwo kubirandura burundu.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2t6D61a
via IFTTT
No comments:
Post a Comment