U Rwanda ntabwo rusubira inyuma mu buhinzi, ibyo ni ugusebanya-Ngarambe wa FPR

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi Francois Ngarambe yamaganye abavuga ko politiki zigamije guteza imbere ubuhinzi zabusubije inyuma, avuga ko ababivuga ari abagamije gusebanya kandi bazahoraho.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n'abanyamakuru ku bikorwa byo kwamamaza umukandida w'iryo shyaka ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

Ubuhinzi ni rumwe mu rwego rwakozwemo impinduka zitandukanye zigamije kubuteza imbere.Izo mpinduka n'amavugurura hari abagiye babinenga bavuga ko byasubije inyuma umusaruro w'ubuhinzi.

Imibare itangwa na Banki Nkuru y'igihugu, igaragaza ko ku musaruro mbumbe w'igihugu mu mwaka wa 2016, ubuhinzi bwagizemo uruhare rwa 30 %, mu gihe ababukora babarirwa kuri 80 % by'abafite akazi.

Ibiribwa bifungurwa mu gihugu, 90 % yabyo ituruka mu gihugu imbere.

Ngarambe yavuze ko amavugurura yakozwe mu buhinzi yabuteje imbere ku buryo bugaragara, bityo ko abanenga ibyakozwe ari abasebanya.

Yagize ati "U Rwanda ntabwo rusubira inyuma mu buhinzi, ababivuga barabeshya.N'imibare mwazareba irabyerekana.Urebye ibiribwa byajyaga bivanwa hanze n'ibivanwa hanze ubu hari ikinyuranyo gikomeye.Ntabwo kuko tutagihinga nkuko sogokuru yahingaga bivuze ko ubuhinzi bwasubiye inyuma."

Ngarambe yavuze ko hari byinshi byakozwe birimo ikoranabuhanga mu buhinzi. Ati "Ubuhinzi bw'ubu burakoresha imashini, barakoresha uburyo bwo kuhira hamwe na hamwe kandi biri gutezwa imbere.Ubu haje n'ubushobozi bwo kuba wahinga igihe icyo aricyo cyose.Ibyo rero ni ugusebanya, ntabwo ubuhinzi bwasubiye inyuma."

Imibare ya Minisiteri y'ubuhinzi n'Ubworozi mu mwaka wa 2015 yagaragazaga ko ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bikoreshwamo imashini bigeze kuri 15% bivuye kuri 5% yo muri 2010 mu gihe biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017 biba bigeze kuri 25% .

Mu buhinzi kandi ubutaka buhujwe ku bihingwa byatoranijwe bwavuye kuri hegitari 25,000 muri 2008 bugera kuri hegitari 790,048 muri 2015 ugereranyije na hegitari 945,704 ziteganyijwe muri 2017 kuri hegitari 1,400,000 z'ubutaka bwose buberanye n'ubuhinzi.

Ngarambe avuga ko ibyakozwe mu rwego rw'ubuhinzi utabibona ari ureba inyungu ze bwite.

Ati "Ureba inyungu z'iwe ashobora kutabyishimira akavuga cyangwa wa wundi wa ngo turwane.Abo bazahoraho igihe cyose ariko ubuhinzi buratera imbere.Byonyine urebye abajyanama b'ubuhinzi kuva u Rwanda rwabaho bikubye incuro zingahe?Urebye ukuntu abanyarwanda bagiye bahangana n'ubusharire bw'ubutaka bwo mu Rwanda, uzabaze abantu b'I Gikongoro bazakubwira ko bashobora kweza.Uko dukoresha inyongeramusaruro byariyongereye, ibyo byose bigomba kujyana nuko umusaruro wiyongera.Abasebanya bo bazahoraho."

Nk'uko bigaragazwa muri Raporo y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare 2015, kuva mu mwaka wa 2010 kugera mu mwaka wa 2014, agaciro k'umusaruro w'Ubuhinzi n'Ubworozi kavuye kuri miliyari 1,084 FRW kagera kuri miliyari 1,785 FRW; ni ukuvuga inyongera ya 65%.

Nk'uko bigaragazwa muri Raporo y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare 2015, kuva mu mwaka wa 2010 kugera mu mwaka wa 2014, agaciro k'umusaruro w'Ubuhinzi n'Ubworozi kavuye kuri miliyari 1,084 FRW kagera kuri miliyari 1,785 FRW; ni ukuvuga inyongera ya 65%.

Banki Nkuru y'igihugu (BNR) igaragaza ko inguzanyo zitangwa mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi zazamutse ziva kuri 4 % mu mwaka wa 2010, zigera kuri 11.5% mu 2016, mu gihe intego ari 18 % muri 2017.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2uUVffT
via IFTTT

No comments:

Post a Comment