Kuva kuri uyu wa 11 Nyakanga, indirimbo y’umuhanzi Wiz Khalifa ‘’See You Again’’ yafatanyije na Charlie Puth, ubu niyo ndirimbo yaciye agahigo ku kuba imaze kurebwa cyane kuva urubuga Youtube rwabaho, kugeza aho twandikiye iyi nkuru imaze kurebwa inshuro 2,909,403,238.
Iyi ndirimbo iciye aka gahigo, isimbuye indirimbo ya Psy ‘’Gangnam’’ yari ifite ako gahigo kuva tariki ya 30 Gicurasi 2014, kugeza ubu iyi ndirimbo ya Psy yo imaze kurebwa inshuro 2,896,471,912, ikaba irushijwe n’indirimbo ya Wiz Khalifa abarenga Miliyoni 7 188600.
Indirimbo “See You Again” yakoreshejwe muri Film “Fast and Furious” ikaba yaranditswe mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana urupfu rw’umukinnyi w’imena muri iyi filme, Paul Walker, wapfuye azize impanuka y’imodoka mu Ugushyingo 2013.
“Gangnam Style,” ya Psy ni indirimbo iri mu njyana ya K-pop yashyizwe kuri YouTube mu myaka itanu ishize, nubwo atariyo ikiri ku mwanya wa mbere kuri uru rubuga rwa Youtube.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana – bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2umjcj0
via IFTTT
No comments:
Post a Comment