Twagiramungu yambwiraga ko ngomba kuba Perezida hashize igihe gito arabihindura!-Kagame

Kagame yavuze ko icyo gihe uyu munyapolitiki yamubwiraga ko agomba kuba perezida ariko nyuma aza kubihindura

*Ngo bahora bamusaba gutaha…
*Yagize icyo avuga kuri Makuza wamusabye kuzakomeza kuyobora nyuma ya 2014.

Perezida Kagame Paul kuri uyu wa Gatandatu wiyamarije mu karere ka Nyamasheke, yavuze ko ubwo RPF yabohoraga u Rwanda yahise ishyiraho ubuyobozi bubereye Abanyarwanda ngo icyo gihe Twagiramungu Faustin wayobora MDR yavugaga ko Kagame ari we ugomba kuyobora u Rwanda ariko nyuma aza guhinduka. Kagame avuga ko byamutangaje.

Kagame yavuze ko icyo gihe uyu munyapolitiki yamubwiraga ko agomba kuba perezida ariko nyuma aza kubihindura

Kagame yavuze ko icyo gihe uyu munyapolitiki yamubwiraga ko agomba kuba perezida ariko nyuma aza kubihindura

Yatangiye ashimira abaturage b’I Nyamasheke bamwakiranye ubwuzu. Ati “Mwakoze kuza mungana gutya muzi icyabazanye mukishimira, mwakoz ecyane.” Abaturage na bo bahita bagira bati “Ni wowe watuzinduye.”

Kagame wagarutse ku mateka y’imiyoborere ya FPR-Inkotanyi, yavuze ko uyu muryango ukimara gufata ubutegetsi wari ushyize imbere ineza y’Abanyarwanda, anagira icyo avuga kuri Twagiramungu Faustin ukunze kunenga imiyoborere ya RPF.

Ati “Hari abantu benshi baje igihe twari tugiye gushyiraho inzego, harimo abantu benshi barimo na Twagiramungu ngira ngo ni we uvugira hanze, uretseko duhora tumusaba gutahuka…

Icyo gihe hari MDR iyobowe na Twagiramungu icyantangazaga ni uko yambwiraga ngo ni jye ugomba kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura ntabwo yanyifuzaga ngira ngo yagira ngo azanyobora, yagira ngo angire urutindo yambukiraho.”

Akomeza agira ati “Ariko ibyo ni amateka…Icyantangazaga ni uko yambwiraga ko ngomba kuba Perezida  hashize igihe gito arabihindura.”

Yavuze ko Abanyarwanda badakwiye guha umwanya abantu bashaka kubayobya. Ati “Icyambere ni uko abantu bafatanya, ni cyo twubakiraho twebwe abanyarwanda, igihe ibintu bizaza mu kindi gihe, abantu bazabisuzuma nibabyemeranyaho bizabe ari byo bikorwa ni byo bizaba bibereye icyo gihe.”

 

Yagize icyo avuga kuri Makuza wamusabye kuzakomeza kuyobora nyuma ya 2014

yagize icyo avuga ku kifuzo cya Makuza Bernard wamusabye ko yazakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’iyi manda ari kwiyamamariza, avuga ko ibi byazasuzumwa nyuma yo kubona ibizava mu matora yo ku wa 04 Kanama 2017. Yanavuze ko yatunguwe na Twagiramungu

Yatangiye ashimira abaturage b’I Nyamasheke bamwakiranye ubwuzu. Ati “Mwakoze kuza mungana gutya muzi icyabazanye mukishimira, mwakoz ecyane.” Abaturage na bo bahita bagira bati “Ni wowe watuzinduye.”

Kagame wagarukaga ku kanyamuneza kagaragaraga kuri aba baturage, yahise akomoza ku kifuzo cya Makuza wari wamubanjirije akagira icyo amusaba.

Ati “Makuza we yagize n’uburenganzira bwo kudutwara nyuma ya 2024, ariko tube turetse itariki 4 Kanama n’ibizava mu matora ubwo nyuma tuzaba tureba ibyo Makuza yavugaga.”

Yavuze ko amateka yagiye agarukwaho muri iki gikorwa afitanye isano n’igikorwa cy’amatora kuko ari cyo kizagena u Rwanda rwifuzwa mu myaka irindwi iri imbere.

Ati “Imyaka 23 yose tuyimaze mu mpinduka zo kubaka u Rwanda rushya, aya mateka batubwiye arafasha kumva aho tuvuye, aho tugeze n’aho tugana.

Itariki 4 Kanama nay o iratwibutsa ibijyanye n’amateka bavuze, kubaka igihugu bundi bushya twubake ubumwe, twubake umutekano, mu banyarwanda, twubaka amajyambere.

Twubaka uburenganzira bw’abanyarwanda bagomba kuba bagenderaho ntabwo ari uburenganzira bw’abandi, iby’abandi birabareba ariko n’uburenganzira bwo gufatanya n’abandi n’abanyarwamhanga ariko dushyira imbere uburenganzira bw’abanyarwanda.”

Umukuru w’igihugu avuga ko uku kwihitiramo kw’Abanyarwanda ari ugushimangira umurongo wa Demokarasi.

Ati “Igikorwa cya demokarasi turimo ni igikorwa gishyira mu maboko y’abanyarwanda uburenganzira bwo guhitamo, bagahitamo uburyo bayoborwa, uburyo bw’ababayobora, guhitamo bya bindi by’ubumwe, abanyarwanda bakongera kuba igihugu bakaba umwe.”

Yagarutse ku buhamya bwari bwatanzwe n’umwe mu batuye muri aka gace wavuze ko ari umwe mu basigajwe inyuma n’amateka ariko ko ubu ari umunyarwanda nk’abandi, Kagame avuga ko iyo Demokarasi ihari nta mwenegihugu usigara inyuma.

Avuga ko igikorwa cy’amatora kigamije gukomeza uyu murongo mwiza wo kudaheeza no gushakira ineza abanyarwanda.

Akagame ugaruka kuri bumwe mu butumwa buri gutangwa muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, yavuze ko iyo Abanyarwanda baririmba ngo ‘Nta ntambara yantera ubwoba’ baba bafite ishingiro kuko bashyize hamwe kandi abakoreye hamwe ntawe ushobora kubasubiza inyuma.

Ati “Iyo abantu bari hamwe,  icyo bivuze ni uko iyo abantu ari benshi bari hamwe bazi icyo bashaka iyo bakora icyo bazi icyo bashaka nta kibatera ubwoba.”

Akomeza agira ati “Ni ibi by’aho tuva n’aho tujya, tuva mu bukene kugira ngo igihugu gitere imbere, ubukire busakare mu banyarwanda bose, tuzabigeraho kuko urwo na rwo ni urugamba rutaduteye ubwoba…

Na none iyo ufite politiki nziza, ufite abanyarwanda bari hamwe, nta kinanirana, ikinanirana kiba muri politiki mbi.”

Akunze gushimira amashyaka umunani yiyemeje kumushyigikira no gushyikira RPF yamutanzemo umukandida.

Gusa avuga ko n’abifuje guhangana na we nta kosa bafite. Ati “Kugira ibitekerezo bitandukanye si ikosa, umwe ashobora gushaka kugera kuri ibi bitewe n’inzira idasa n’iy’undi, ni yo mpamvu turi mu matora.”

Yizeje ab’I Nyamasheke ko bazakomeza kugezwaho ibikorwa by’amajyambere nk’amashanyarazi, amashuri n’amavuriro.

Gushimangira ibi bikorwa biri mu bushobozi bw’abanyarwanda, ngo igisigaye ni umunsi w’amatora. Ati “Nyuma ya 4 Kanama ingamba zarateguwe z’ibizakorwa twihutisha ibisigaye gukorwa.”

Mu gitondo bazindukiye ahabereye iki gikorwa

Mu gitondo bazindukiye ahabereye iki gikorwa

Ku mihanda harimbishijwe RPF

Ku mihanda harimbishijwe RPF

Abaturage ngo kuwa 04 Kanama inkoko ni yo ngoma

Abaturage ngo kuwa 04 Kanama inkoko ni yo ngoma

Abaturage bavuga ko itariki itinze kugera ngo igikumwe bagitere ku gipfunsi

Abaturage bavuga ko itariki itinze kugera ngo igikumwe bagitere ku gipfunsi

Bati tuzamutora

Bati tuzamutora

Kagame akigera aho abaturage bari bamutegerereje yabanje kubasuhuza

Kagame akigera aho abaturage bari bamutegerereje yabanje kubasuhuza

Bakibona Perezida Kagame babaye nk'ababonekewe

Bakibona Perezida Kagame babaye nk’ababonekewe

Bamwakiranye ubwuzu

Bamwakiranye ubwuzu

Hon Bamporiki ari mu bavuze ibigwi umuryango wa RPF

Hon Bamporiki ari mu bavuze ibigwi umuryango wa RPF

Bacinye akadiho

Bacinye akadiho

Afite ubumuga ariko ntibyamujije kugaragaza akanyamuneza aterwa n'imiyoborere ya RPF

Afite ubumuga ariko ntibyamujije kugaragaza akanyamuneza aterwa n’imiyoborere ya RPF

Byari ibirori bidasanzwe

Byari ibirori bidasanzwe

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2hbnlRc

No comments:

Post a Comment