Makuza yavuze ibigwi bya Kagame anamusaba ko yazayobora izindi manda ebyiri

Ibi perezida wa Sena yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 ubwo yari yagiye gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamasheke.

Senateri Bernard Makuza yavuzeko igihugu cy'u Rwanda cyagize impinduka zikomeye mu myaka 23 gusa kubera politike nziza ya FPR Inkotanyi yahurije abanyarwanda hamwe ntawe usigaye inyuma.

Yagize ati “Kimwe n'abanyarwanda bose turashima impinduka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwazanye muri iki gihugu, duhereye kuri politike nziza itavangura, mugashyira imbere gukorera mu mucyo, kumva ibitekerezo bya buri wese […] ibi byose byubatse ubudasa bwanyu ndetse byanashimangiye ko uri umuntu udasanzwe. Ntusanzwe.”

Senateri Makuza yanashimiye cyane FPR Inkotanyi ndetse n'ubuyobozi bwayo ko yafashe icyemezo cyo gucyura abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga kubera ubuyobozi bubi bwari buyoboye igihugu.

Makuza kandi yanashimangiye ko Perezida Kagame afite ubudasa yihariye wenyine, aho yagarukaga ku mirimo ikomeye ndetse n'ubwitange yagiye agaragaza mu rwego rwo kurokora u Rwanda n'abanyarwandi bari barabujijwe uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Mwafashe icyemezo cyo kureka ishuri ubwo wari muri amerika uza ku rugamba.Ibi nabyo byerekanye ubudasa bwawe ko uri umuntu udasanzwe. Ntabwo mutinya aho rukomeye. Aho rukomeye muhagurukana ibakwe.Ntabwo ubudasa bwanyu ari ubw'iyi minsi bufite imvano. Mwahinduye isura y'urugamba abicanyi baradagadwa kugeza ubwo basabye imishyikirano.”

Yunzemo ati “Mu 1992 FPR Inkotanyi yageze mu marembo ya Kigali, ubundi byarumvikanaga neza ko byarangiye. Mwasabwe gusubira inyuma mu birindiro byanyu murabyemera musubira inyuma kuko icyo mwari mugamije byari ibiganiro biganisha ku mahoro.”

Makuza yikije cyane ku budasa bwa Perezida Kagame, aho yagaragazaga ko ibyo yagiye akora ntawundi muntu wagira umutima wo kubikora .

Yagize ati “Nta cyari kibuze kugira ngo FPR ifate ubuyobozi iyobore yonyine ariko kubera bwa budasa bwayo yahoranye bafatannyije n'abandi. Gufatikanya n'abandi, kutiharira, kutarobanura nibyo byaranze FPR mu gihe cyose imaze ku buyobozi.”

Bernard Makuza yanavuze ko Kagame akwiye kuzatorerwa n'indi myaka 10 izakurikiraho, cyane ko Itegeko Nshinga ryemerera Abanyarwanda kubikora.
Yagize ati “Turareba n'indi myaka iri imbere duhereye kuri iriya itanu inshuro ebyiri, ubundi dukataze mu majyambere kuko tubafite.”



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2tSRLxH
via IFTTT

No comments:

Post a Comment