Imitwe 10 y’ibyigomeke ihangiyikishije Isi irimo uwo Trump aherutse kwiyemeza kurandura

Ushobora kuba ujya wumva imitwe y’abagizi ba nabi hano muri Afurika irangwa n’ubwicanyi n’ubujura no gucuruza ibiyobyabwenge, ariko no mu bihugu byo hakurya ya Afurika uhasanga imitwe y’ibyigomeke usanga inambukiranya imipaka igakora ibyaha ku rwego mpuzamahanga.

Iyi mitwe usanga irangwa n’ubwicanyi, ibyaha byo gucuruza abantu, gucuruza intwaro, gucuruza ibiyobyabwenge, kwiba, iyezandonke (Money Laundering), gushimuta abantu igasaba ingurane, irangwa no gukoresha ruswa n’ibindi.

Muri iyi mitwe y’ibyigomeke tugiye kubagezaho harimo n’umutwe wa M-13 perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko agiye kuwurandura burundu.

Dore imitwe 10 y’abagizi ba nabi ihangayikishije Isi

Sinaloa Cartel (Mexico)

Ni umutwe washinzwe mu 1989, ukaba urangwa n’ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, iyezandonke, ubwicanyi, gushimuta, na ruswa.

Uyu mutwe ntutinya gukorera ubwicanyi imbere ya za camera warangiza ugashyira video kuri internet.

Intwaro ukoresha: Ukoresha imbunda z’ubwoko butandukanye nka AK-47 na za grenades. Uyoborwa na Ismael Zambada Garcia, Juan Jose Esperragoza Moreno

Aryan Brotherhood (USA)

Uyu ni umutwe washingiwe muri Leta ya California mu 1964, urangwa n’ubwicanyi, gucuruza ibiyobyabwenge, kwambura iby’abandi ku ngufu, gukora ibyaha byateguwe, gucuruza intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ubusambanyi bwo mu magereza. Kimwe mu bintu biranga abagize uyu mutwe ni ukwanga abantu batari abazungu cyane cyane Abirabura.

Intwaro bakoresha: amaboko yabo, kuroha umuntu muri acid, ndetse n’urwango.

14K Triad (China)

14K triad imaze imyaka isaga 70 ishinzwe kuko yashingiwe mu Bushinwa mu 1945, ukaba umutwe w’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, barangwa no gukora amafaranga y’amahimbano, gucuruza intwaro, forode, ubusambanyi, gucuruza abantu, kwiba indangamuntu z’abantu (Ahantiwumve kwiba ID ahubwo ni ukwigira uwo uteri we hari ikintu runaka ushaka kugeraho).

Uyu mutwe kandi urangwa n’ibikorwa ndengakamere by’ubwicanyi, kwinjiza abantu mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gushimuta,ubujura no kuvogera ingo z’abandi.

Ikintu giteye ubwo kuri uyu mutwe n’uko wacengeye mu gipolisi cy’u bushinwa no mu buyobozi bwacyo.

Intwaro bakoresha, n’Umuriro, imbunda, n’imipanga ikata inyama izwi nka  Meat cleavers.

Crips (USA)

Crips ni agatsiko k’abagizi ba nabi kashingiwe muri Leta Zunze Ubumwre za Amerika mu 1969, karangwa no gucuruza ibiyobyabwenge, ubujura, ubwicanyi, kwangiza iby’abandi, urusimbi rutemewe no gukora ibyaha byateguwe.

Ikintu ngo giteye ubwoba kuri aba n’uko bakorera ahantu hose.

Intwaro bakoresha: Imbunda, ibyuma, n’ibipfunsi by’umujinya.

Bamboo Union (Taiwan)

Uyu washinzwe mu 1950, kimwe mu bintu bitey ubwoba wakoze kikaba ari ukwicira umunyamakuru mu igariji rye.

Uyu urangwa no gucuruza ibiyobyabwenge, gushimuta abantu, gukora ibyaha byateguwe, kwica bakishyurwa, ubujura ubwicanyi, urusimbi rutemewe, ruswa, gucuruza abantu, ubusambanyi n’ibindi byinshi.

Intwaro ukoresha: Imbunda, imbunda n’izindi mbunda.

Umuyobozi wawo ni uwitwa Chang An-Lo bahimba “White Wolf”

Barrio Azteza (Mexico/USA)

Uyu washinzwe mu 1986, ukaba urangwa no gucuruza ibiyobyabwenge, kwica abantu ukishyurwa, iyezandonke, ubwicanyi, iyicarubozo, gucuruza intwaro gucuruza abantu n’ibindi..

Ikintu giteye ubwoba ni uko ukunze guhangayikisha Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Intwaro ukoresha: RPGs, imbunda, Ak-47 za zahabu, n’imitego ya za bombe.

MS-13 (USA)

MS-13 ni umutwe uhangayikishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe ndetse perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko agiye kurandura burundu.

Uyu mutwe washinzwe mu 1980 ushingirwa I Los Angeles muri California, uakaba urangwa no gucuruza ibiyobyabwenge, ubujura,gucuruza ibiyobyabwenge, ubwicanyi, ubusambanyi, gukora ibyaha byateguwe, gukubita no gkomeretsa, gushimuta, gucuruza intwaro n’ibindi.

Ikintu giteye ubwoba uyu mutwe uzwiho nuko ari wo ugenzura guverinoma ya El Salvador (agahugu gato gatuwe kurusha utundi muri Amerika yo hagati gakoresha Iki-Espagnol n’idorari rya Amerika).

Intwaro ukoresha: Imipanga n’imbunda zirasa za grenades.

Los Zetas (Mexico)

Uyu mutwe washinzwe mu 1999 urangwa no gucuruza ibiyobyabwenge, ibitero bya bombe, iyicarubozo, gufata ku ngufu, gucuruza abantu, ubwicanyi, iterabwoba, gutega za bombe mu modoka, gushimuta, gucuruza intwaro n’ibindi..

Ikintu giteye kuri ubwoba kuri aba ngo bameze nk’abakomando kabuhariwe ba Amerika bazwi nka Navy Seals aho batandukaniye nuko aba gusa ari ibyigomeke.

Intwaro bakoresha: Imbunda zirasa za rokete, n’imbunda za automatic.

Yamaguchi-Gumi (Japan)

Umwihariko w’uyu mutwe nuko ari wo umaze igihe kinini ubayeho kurusha iyindi, aho umaze imyaka 102 kuko washinzwe mu 1915, ukaba urangwa kimwe n’indi yose no gucuruza ibiyobyabwenge n’intwaro, forode, amanyanga mu bijyanye n’amasoko, gutera ubwoba abantu wutwaje icyo ubaziho, kwica abantu ukishyurwa, urusimbi rutemewe, ubusambanyi bwo internet, n’ibindi byinshi cyane.

Ikintu giteye ubwoba kuri aba nuko ngo baba binjiza abandi bantu muri bo bifashishije urubuga rwabo rwa internet n’ikinyamakuru cyabo.

Intwaro bakoresha: Za bombes n’imbunda.

Umuyobozi wawo ni uwitwa Kenichi Shinoda.

Knights Templar Cartel (Mexico)

Uyu mutwe nawo urebye niwo umaze igihe gito ubayeho kuko washinzwe mu 2011 ushinzwe n’abitwa Nazario Moreno Gonzalez, Enrique Plancarte Solis na Servando Gomez Martinez bahimba “La Tuta”.

Ni umutwe urangwa no gucuruza ibiyobyabwenge, iyezandonke, gushimuta, ubwicanyi, gucuruza intwaro, ubujura no gukora amafaranga y’amahimbano.

 

Source: Wikipedia

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wbcucJ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment