Ifoto y’umugore ari gukora ku gitsina cy’umukinnyi wavunitse yavugishije benshi

Ifoto y’umugore w’umuganga wagaragaye ari kwita ku mukinnyi mu kibuga ikomeje kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi foto yafatiwe mu kibuga cyo muri Zambia mu mukino uheruka ubwo bari mu irushanwa rya Super Division League risanzwe ribera muri kiriya gihugu, uyu mugore akaba yibazwaho impamvu yari yitabiriye umukino w’abantu b’igitsina gabo nk’umwe mu bagombaga kubitaho.

Uyu mugore agaragara akora ku gitsina cy’umukinnyi ugaramye mu kibuga, bigaragara ko yari yababaye cyane ku myanya y’ibanga.

Abatanga ibitekerezo kuri iyi foto ariko, banatangarira umwana muto wari hafi aho ari kwirebera ubyo uyu mugre  ari gukorera umukinnyi na we ubona ko yazahaye.

Uyu mukinnyi utatangajwe amazina ni umwe mu bakinira ikipe nkuru ya Zambia nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye bibitangaza.

Iyi foto ntiyavuzweho rumwe kuko abantu benshi bibaza niba yaba ari kumukanda cyangwa kumugorora (Massage)

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wb9tJ9
via IFTTT

No comments:

Post a Comment