Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia

Kuri uyu gatatu Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira mu Rwanda.

Uruzinduko rwa Perezida Lungu rugamije kwiga no kureba uko ubukungu bw’u Rwanda burimo kwihuta cyane muri Afurika, kikanatera imbere mu mibereho myiza y’abaturage no kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Perezida Lungu asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, igice cyahariwe inganda gihereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka (Special Economic Zone), no kwakirwa na Perezida Kagame ku meza muri Kigali Convention Center.

Muri Kamena 2017, Perezida Kagame nawe yageze mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yakiriwe na mugenzi we Edgar Lungu.

Muri uru ruzinduko kandi aba bakuru b’ibihugu byombi basuye uruganda rutunganya ibyuma ruherereye mu Mujyi wa Kafue no gushyira indabo ku rwibutso rw’aho abaperezida batatu baheruka ba Zambia bashyinguye.

Abo barimo Levy Mwanawasa wapfuye mu 2008, Frederick Chiluba watabarutse mu 2011, na Michael Sata witabye Imana mu 2014. Ni ahantu hazwi nk’irimbi ry’abakuru b’igihugu.

Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Zambia, imihanda yo mu Mujyi wa Lusaka yamanitswemo ibyapa bimuha ikaze muri iki gihugu byanditse ho ko Perezida Edgar Chagwa Lungu amuhaye ikaze.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2GtyFzK
via IFTTT

No comments:

Post a Comment