Burya kugira abantu benshi bagukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ni ibintu kenshi bisobanurwa ko uba uri umusitari ku rwego rwo hejuru. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe urutonde rw’ibyamamare ndetse n’ibyamamarekazi nyarwanda 5 biza ku isonga mu kugira abafana benshi kuri instagram.
5.Rwasa (dennis_ buldozer)
Rwasa, kuri IG akoresha izina rya ‘Dennis-buldozer’, we akurikirwa n’ibihumbi 178, amaze Gushyiraho amafoto inshuro 535. Akaba akurikira abantu 886.
4.Knowless (buteraknowless)
Knowless, niwe uza ku mwanya wa kane, mu byamamare bikurikiranwa cyane ku rubuga wa Instagram. Knowless akurikirwa n’ibihumbi ijana na mirongo inane na birindwi (185,000), amaze Gushyiraho amafoto (post) inshuro 1,183, akaba akurikira abantu 91.
3.The Ben (theben3)
The Ben we akurikirwa n’ibihumbi magana abiri na bibiri (202,000). Icyo The Ben arusha ibyamamare bikurikirwa kuri ‘IG’ ni uko konti ye yemewe ko ari iy’icyamamare (verified). Uyu muhanzi amaze Gushyiraho amafoto (post) inshuro 940 akaba akurikira abantu 102.
2.Meddy (meddy250)
Meddy, niwe uyoboye abaririmbyi b’Abanyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram (IG). Uyu we akurikirwa n’ibihumbi magana abiri na bitandatu(206,000), amaze Gushyiraho amafoto inshuro 844, we akurikira abantu 95.
1.Shaddyboo (shaddyboo_92)
Shaddyboo, umubyeyi w’abana babiri, ni we uza ku mwanya wa mbere kuko akurikirwa n’abagera ku bihumbi magana abiri na mirongo ine na birindwi (247k). Amaze Gushyiraho amafoto inshuro 1,526, akaba akurikirana abantu.
The post Mu mafoto- irebere ibyamamare/ kazi nyarwanda bikurikirwa n’abafana benshi kuri instagram. appeared first on YEGOB|Entertainment News.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2ojjXVq
via IFTTT





No comments:
Post a Comment