Umunyamideli Blac Chyna yiyongereye ku bagore b’ibyamamare bafite amashusho yasakajwe aberekana bari mu gikorwa cy’ubusambanyi, video ye ikaba yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018.
TMZ dukesha iyi nkuru itangaza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ari bwo umuntu ukoresha Twitter mu mazina atazwi yasohoye agace gato ka video igaragaza umunyamideli Blac Chyna arimo asambana n’umugabo utagaragazwa isura. Nyuma y’igihe gito iyi video yahise isakazwa ku mbuga zizwiho gusohora amashusho y’abantu bakora ubusambanyi.
Amakuru akomeza avuga ko muri aya mashusho, hagaragazwa gusa Blac Chyna mu gihe umugabo bari kumwe mu gikorwa we isura ye itagaragara ndetse kugeza ubu ntaramenyakana gusa muri video humvikanamo urusaku rwe. Iyi video ireshya n’umunota umwe n’amasegonda 23 imaze kujya hanze, Blac Chyna ngo yahise yitabaza inzego zishinzwe umutekano ngo zikurikirane umuntu wese waba yaragize uruhare mu kumwandagaza, amushyira ku karubanda.
The post Blac Chyna yashyizwe ku karubanda ari mu bikorwa by’ubusambanyi. appeared first on YEGOB|Entertainment News.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2EFjpzD
via IFTTT



No comments:
Post a Comment