Depite Karemera Thierry ntiyiyumvisha ukuntu abaveterineri birirwa batemberana na ba gitifu b’imirenge n’utugari aho kwita ku matungo.
Iyi ntumwa ya rubanda irasaba ko hasuzumwa akazi gakorwa na ba veterineri ndetse na ba agoronome mu mirenge.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yavuze ko igiye gukurikirana iki kibazo.
Depite Karemera Thierry yagarutse kuri iki kibazo ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda Munyeshyaka Vincent, bitabaga Inteko rusange y’Abadepite ngo batange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije.
Karemera avuga ko gukora nabi kwa ba veterineri na aba agoronome bidindiza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Yagize ati “Abantu bitwa ba veterineri ba cyangwa ba agoronome, bariya bantu bakora iki ubundi? Bashinzwe iki? Dusigaye tubabona basa nk’aho ari bo babaye abayobozi b’imirenge cyangwa ab’utugari, tuzavuga ikibazo cy’indwara cyangwa umusaruro udahagije, ntabwo bariya bantu bahari, muzagende murebe amatungo muri gahunda ya Girinka, twagiye dusura ibiraro, usanga inka zarabaye ihene, ibintu birimo birakorwa biragaragara ko abantu batagikurikira, dufite ibyo duteganya byiza ariko gushyira mu bikorwa bikabamo ikibazo, hakwiye kubaho guhindura imikorere n’imikoranire hagati y’inzego.”
Inenge ivugwa n’uyu mudepite kuri aba bakozi ba MINAGRI inagarukwaho na bamwe mu baturage, bavuga ko na bo batazi akazi kabo.
Umwe muri aba baturage w’umworozi wororera mu Karere ka Nyagatare (akarere karimo inka nyinshi), yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko aba bakozi bibagiwe inshingano zabo, gusa akavuga ko byose byapfiriye muri Minisiteri.
Yagize ati “Nk’ubu mbere ba veterineri bafataga igihe bakatubwira ko umunsi runaka bazaza mu gace runaka gutera intanga ku nka kandi bigakorwa ku buntu, ubu iyo gahunda yarahagaze, umuturage kugira ngo abone veterineri ni uko agomba kumuhamagara ariko akamuha amafaranga ibihumbi 5 ku nka imwe ngo ayitere intanga, nimba ufite inka 4 ni ibihumbi 20, ayo mafaranga ubona yava he ku muturage?”
Aba baturage bavuga ko ibi bituma umuturage atamenya ko inka ye yarinze, bigatuma amatungo asaza atabyaye.
Kuri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko intanga zihari, ahubwo icyarebwa ari ukureba ko hari icyakorwa.
Dr Mukeshimana Geraldine yagize ati “Nk’uko mwabivuze twanabireba kuko buriya ibibazo tugira ntabwo ari ikibazo cy’intanga, turazifite twareba ibindi ku buryo harebwa icyakongerwamo, abantu bakagenda bagabanyirirwa umugogoro wo kugura intanga buri gihe, ibyo twagenda tukareba ibyo twakoraga tukongeraho ibindi bikenewe.”
Intumwa za rubanda zivuga ko ikibazo gihari usanga za minisiteri rwose zivuga ibintu byiza, ariko gushyira mu bikorwa ibyavuzwe bikaba ari byo bikiri ikibazo.
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2ET6NrC
via IFTTT
No comments:
Post a Comment