Sheebah yaje yambaye imyambaro idasanzwe, Alikiba ashimisha ab'i Kigali– Amafoto

Iki gitaramo cya East African Party ku nshuro ya 10 cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mutarama 2018, I Kigali muri parikingi ya sitade amahoro ahasanzwe habera iki gitara,mo ngarukamwaka.

Umuhanzi P Fla wabimburiye abandi ku rubyiniro yatangiye kuririmba ku isa moya n'iminota mirongo itatu n'itanu, aho yaririmbye indirimbo ebyiri zirimo Ntuzankinishe na Zahabu, uyu muhanzi, P Fla kandi yaje gukurikirwa n'umuhanzi Yvan Buravan nawe aririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo'This is Love, Heaven, Live in Love, Feel in Love, Malayika, ndetse na Just Dance ari nayo yasorejeho.

Rider Man niwe waje ku rubyiniro akurikiye Yvan Buravan aha hari ku isaha ya saa mbili n'iminota mirongo ine n'itatu (20h43). Rider Man yatangiriye ku ndirimbo Kadage, Horo,Ubuzima, Tubivuyemo vuba, ndetse na Come back.

Bruce Melodie wagiye ku rubyiniro ku isaha ya sa tatu n'iminota cumi n'umunani, yinjiriye ku ndirimbo ye Uzandabure, Ntundize, Complete Me, Am back yafatanyije na Jay C wanahise amusanga ku rubyiniro maze abakunzi ba Hip Hop bashyirwa igorora bafasha aba bahanzi kuririmba no kubyina iyi ndirimbo.

Nyuma y'iyi ndirimbo Am Back ihuriyeho Jay c na Melodie, Jay C yavuye ku rubyiniro asiga Bruce Melodie wahize akomeza aririmba indirimbo ze aho yahise akurikizaho Ndakwanga, Ndumiwe, ndetse n'Ikinya ari nayo yahereyeho

Ku isaha ya sa tatu n'iminota 55 nibwo Tuff Gang igizwe na Jay Polly, Bull Dogg, Green P na Fire Man bageze ku rubyiniro binjirira ku ndirimbo yabo ‘Amaganya' bahuriyeho bombi nyuma bakurikizaho iyitwa Pe Enconu yab Bull Dogg irangiye bakurikizaho Zunguza ya Green P, bakurikizaho Akanyarirajisho ya Jay Polly nyuma baza guhurira ku ndirimbo Urwikekwe ya Fire Man

Tuff Gang kandi yakomeje iririmba zimwe mu ndirimbo zabo aho baje gusoreza ku ndirimbo ‘Kwicuma' imwe mu ndirimbo zabo zakoze amateka bitewe n'uburyo zakunzwe ku rwego rwo hejuru.

Tuff Gang yavuye ku rubyiniro ikurikirwa n'umuhanzikazi Sheebah Karungi waturutse mu gihugu cya Uganda.

Sheebah Karungi wageze ku rubyiniro ku isaha ya saa yine n'iminota mirongo itanu asa n'uwari ategerejwe n'imbaga yamwakirije akaruru kenshi cyane n'ibyishimo nawe aratangira arabasusurutsa mu mbyino zidasanzwe afatanije n'ababyinnyi b'akataraboneka yari yaje yitwaje.

Uyu mukobwa yahereye ku ndirimbo ye Go Down, anyuzamo akavuga ati ‘Kigali murakoze cyane, ndabakunda cyane', yakomeje aririmba izindi ndirimbo nyinshi ze wumvaga abanya Kigali bamufasha kuziririmba ari nako nawe ababwira ko akunda Kigali

Sheebah waririmbye mu buryo bwa Playback yari witwaje umukobwa ubyina bidasanzwe wambaye imyambaro igaragaza amatako yaririmbye indirimbo ze nyinshi ageze ku yitwa Binkolela yafatanyije na The Ben maze abafana bamufasha kuyiririmba abandi barabyina karahava.

Sheeba Karungi ukunda kwiyita Queen Sheebah yamaze hafi ku isaha n'iminota icumi yavuye ku rubyiniro akigaragaza imbaraga kugeza ahagana ku isaha ya sa tanu hafi n'iminota mirongo itatu

Nyuma y'uko Sheebah avuye ku rubyiniro hakurikiyeho Umunyamakuru Tijara Kabendera wabanje gusobanura amateka n'ibigwi bya Alikiba mbere yo kumuhamagara ku rubyiniro

Ku isaha ya sa tanu n'iminota mirongo itanu n'itanu nibwo Alikiba yageze ku rubyiniro abanza kubaza abafana ati “Mambo vipi?” nabo bati “Mambo Poa”, yatangiye aririmba indirimbo ye yakunzwe mu myaka yo hambere ‘Cinderera ari nako abari bitabiriye iki gitaramo bamwereka urukundo rudasanzwe akanyuzamo akababwira ngo bavuge Yeee, Yaaaa ati ‘Murakoze cyane.

Alikiba kandi yanyuzagamo akabwira abafana ati “Muranyigisha ikinyarwanda? Ati amakuru? Ndabakunda cyane” ari nako agenda aririmba indirimbo ze zitandukanye nka Nakishi murembo, Usiniseme,Mapenzi ya na run dunia,Nagharamia, Mwana,Kajiandae (iyi yahamagaye Ommy Dimpoz bayifatanije baza kuyiririmbana), Alikiba kandi yakomeje aririmba izindi ndirimbo zitandukanye zirimo inshya afite ikunzwe cyane muri iyi minsi ‘Seduce Me'.

Ahagana ku isaha ya saa saba n'iminota itanu nibwo Alikiba yamaze kuririmba indirimbo Seduce me abafana bamusaba ko yakongera kuyisubiramo, mu gihe we yari amaze gusaba ko bazimya amatara yose yo muri sitade kugira ngo afate amafoto y'urwibutso n'abakunzi be ari naho iki gitaramo gitangira umwaka wa 2018 cyarangiriye.

Uko byari bimeze mu mafoto

Umuhanzi Alikiba wari utegerejwe n'imbaga
Umuhanzi P Fla niwe wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ebyiriKandy Moon ufatanya na P Fla Bruce Melody na Jay C mu ndirimbo Am Back Sebeya Band yafashaga abahanzi gucuranga Tuff Gang yongeye gushimangira ko Hip Hop ihari ntaho yagiyeSheebah Karungi yaje mu myambaro idasanzweAbakunzi ba muzika nabo bari baje kwihera amaso

AMAFOTO : Olivier & Paccy



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lDyFoT
via IFTTT

No comments:

Post a Comment