Rubavu :Hatoraguwe umurambo w'uruhinja mu rutoki

Abatoraguye uyu mwana wari wamaze gupfa bahise bamushyikiriza inzego z'umutekano ari nazo zamujyanye ku bitaro bya Gisenyi kuwukorera isuzuma mu gihe Polisi ikirimo gushakisha uyu mugore wihekuye.

Uwampayizina Marie Grace, Umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko nabo bamenye aya makuru muri iki gitondo bahurujwe n'inzego z'ibanze ari nabwo bahise batangira iperereza no gushakisha uwo mugore wikoze mu nda.

Visi meya Uwampayizina Marie Grace kandi yavuze ko ari ibintu bibabaje cyane ndetse ari n'amahano kuba umuntu abyara akihekura

Ati “Ni ikintu kibabaje kuba umuntu yari ageze igihe cyo kubyara umwana akamuta si umuco mwiza wagakwiye kuranga abanyarwanda byúwmihariko abanyarwandakazi kuko ahanini nibo ibi bireba ariko nanone icyo dukangurira abantu ni ukumenya kugira urukundo rw'abo babyaye"

Yakomeje agira ati "Ikindi tubakangurira gutwara inda itateganijwe, nk'abana b'abakobwa tubakangurira kureka kwishora mu mibonano mpuzabitsinda atarageza igihe cyangwa yumva atabifitiye ubushobozi"

Visi meya, Marie Grace kandi yakomeje avuga ko umuntu n'uwo mu gihe cyose yaboneka yabihanirwa kuko nk'uwo mwana w'umuziranenge wishwe ntabwo aba yaragize uruhare ngo nyina amutwite.Uwampayizina Marie Grace, Umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza/Photo:Internet



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2CeVyVS
via IFTTT

No comments:

Post a Comment