Hashize iminsi bivugwa ko Meddy ari mu rukundo n’umukobwa wo muri Ethiopia witwa Mehfira, aho benshi babihera ku mashusho uyu muhanzi yashyize kuri Instagram ye mu minsi ishize aho uyu mukobwa yagaragaye arimo kwinjira mu modoka ye.
Ibintu byahise biteza impaka ndende mu bafana ba Meddy ndetse binatuma ahita asiba ariya mashusho burundu. Meddy yakomeje kugira ubwiru iby’umubano we na Mehfira maze akivugira ko arimo gutereta umukobwa utari umunyarwandakazi ,ariko ntatangaze izina rye.Gusa kuri ubu hongeye kugaragara ikindi kimenyetso simusiga cyemeza ko urukundo rw’uriya mukobwa na Meddy rugeze aharyoshye.
Ni nyuma y’amafoto yashyizwe hanze na Mehfira ubwe amugaragaza ari kumwe na Meddy ndetse n’abandi bantu b’inshuti zabo,ubwo bari mu birori byo gutangira umwaka mushya wa 2018 aho wabonaga ko bari mu byishimo bikomeye, bose bari mu bihe byiza,akanyamuneza ari kose.
Ibi byatumye benshi bongera guhamya ko nta gushidikanya ko uyu mukobwa ari we usigaye warateye intebe mu mutima wa Meddy.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2A7wCOu
via IFTTT
No comments:
Post a Comment