Umuhanzikazi w’umunyamerikakazi, Jennifer Lopez yatunguye abantu benshi ubwo hashyirwaga hanze amafoto ye yafashwe,ari mu myitozo ngororamubiri.
MTO news yanditse ko uyu mugore w’imyaka 49 y’amavuko yagaragaye mu mujyi wa Los Angeles ku munsi w’ejo tariki ya mbere Mutarama 2018 ,arimo akora siporo ndetse anaterura ibyuma biremereye mu rwego rwo kugira imiterere myiza y’umubiri we.
Ni mu gihe benshi bamenyereye uyu mugore muri muzika ,bityo bakaba baratunguwe n’uburyo abasha guterura ibintu biremereye.Biravugwa ko impamvu Jennifer Lopez akomeje gukora iyi myitozo, ari ukugira ngo agire imiterere myiza y’umubiri we ndetse ngo anarusheho gushimisha umukunzi we Alex Rodriguez basigaye bakundana.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2Cupb9d
via IFTTT
No comments:
Post a Comment