Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu gikomeye azakora nahagarika umupira w’amaguru,bitungura abatari bake.

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ,Cristiano Ronaldo uherutse kwegukana Ballon d’Or ye ya gatanu agahita ajya ku rwego rumwe na mukeba we, Lionel Messi bahora bahanganye, yatunguye abafana be ubwo yahishuraga ko azahita aba umukinnyi w’amafilime nyuma yo kuva mu bikorwa by’umupira w’amaguru. 

Cristiano Ronaldo w’imyaka 32 y’amavuko aganira na Sky Italia yatangarije abafana be ko yatangiye gutekereza icyo azakora nyuma yo guhagarika gukina football avuga ko inzozi ze yahoranye kuva kera agifite imyaka 27 ndetse na 28 ngo ari uko yajya mu bikorwa byo gukina filime,ndetse ahamya neza ko azitwara neza kandi akazubaka izina nk’uko byamugendekeye muri ruhago.

Yagize ati:” Ngomba gushaka ikindi nakora kuko umupira w’amaguru wanjye uzarangira umunsi umwe.Twese tugomba kuva muri ruhago umunsi umwe.Ndabizi neza ko uwo munsi uzabaho nubwo kuri ubu nkigirira ibihe byiza mu mupira w’amaguru.Gusa nindamuka mbihagaritse ndatekereza ko nzakomeza kugira ubuzima bwiza.Simbivuze kubw’amafaranga kuko ngomba kugerageza ibindi bintu urugero nko gukina amafilime.Natangiye gutekereza uyu mushinga wanjye mfite imyaka hagati ya 27 na 28 nubwo hashize igihe kirekire ariko kuri ubu natangiye kubyitoza.”

 



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2zYnz24
via IFTTT

No comments:

Post a Comment