AMAFOTO: Charly na Nina bataramiye umwami w'Ubugande mu birori byitabiriwe n'imbaga

Aba bahanzikazi bageze muri Uganda kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2017 ku kibuga cy'indege bakirwa n'abanyamakuru batari bake banabaherekeje bakabageza muri studio za radiyo ya CBS bahereyeho batanga ikiganiro.

Ibi birori aba bahanzikazi Charly na Nina baririmbyemo byari mu rwego rwo kwizihiza Isabukuru y'imyaka 21 Radiyo yo muri Uganda yitwa CBS imaze ikora, buri mwaka rero bakora ibirori byo kwizihiza igihe cy'umwaka iyi radiyo iba yiyongereyeho ndetse bikaba ibirori byitabirwa n'umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza rishyira tariki 01 Mutarama 2018 nibwo aba bahanzikazi bataramiye abagande maze nabo babereka urukundo rudanzwe bafatanya no kwishimira umwaka mushya wa 2018.

Charly na Nina beretswe urukundo rudasanzwe n'abagande biganjemo abafana babo dore ko aba bahanzikazi bamaze kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihugu cya Uganda.

Muyoboke Alex, Umujyanama w'aba bahanzi yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko bashimishijwe cyane no kumva ko ari bahanzi batari abo muri kiriya gihugu baba baratoranyijwe ngo bajye kuririmba muri ibi birori, Ikindi kandi ngo batunguwe cyane no kuririmbira imbaga y'abantu basaga ibihumbi ijana

Yagize ati “Twatunguwe no kumva ko Charly na Nina aribo bahanzi batumiwe bavuye hanze y'igihugu cya Uganda, ikindi kandi gutaramira abantu basaga 100 000 ni ibintu utabona icyo ubigereranya niyo mpamvu navuga ko dusoje umwaka neza kandi tukaba dutangiye 2018 duhagaze neza muri aka karere”

Muyoboke Alex kandi yavuze ko by'umwihariko nk'itsinda abereye umujyanama batabura kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2018, cyane ko aribo bakomeza kubashyigikira no kubagira abo barimo kugira ngo n'amahanga amenye koko ko mu Rwanda hari abahanzi bashoboye.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lufRZq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment