Bimwe mu byo uyu mukambwe yagenewe na Leta bizamusindagiza kugeza ashaje, harimo indege , imodoka 3 nziza, inzu, abakozi 10 bahembwa na Leta bazajya bamwitaho, 6 bamucungira umutekano n'ibindi bitandukanye.
Ibinyamakuru bitandukanye baayo muri iki gihugu biherutse kwandika ko uyu mukambwe Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe mu gihe cy'imyaka 37 nyuma yo kuvanywa ku butegetsi yemerewe akayabokagera kuri Miliyoni 10 z'Amadorali ya Amerika azahabwa nk'impozamarira akazamufasha kwiyubaka mu buzima busha agiyemo.
Ikinyamakuru The Herald cyandikira muri Zimbabwe kivuga ko Perezida Emmerson Mnangagwa kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko Leta ye hari ibyo yageneye Mugabe kugira ngo azagire amasaziro meza.
Itegeko nshinga rya Zimbabwe rivuga ko umuntu wigeze kuba Umukuru w'igihugu udakuriranyweho ibyaha agomba guhabwa umushahara ungana n'uw'Umukuru w'igihugu uri ku butegetsi.
Uyu mukambwe Mugabe w'imyaka 93 yavuye ku butegetsi mu kwezi gushize ahiritswe na bamwe mu basirikare bakuru ba Leta yari ayoboye, mu minsi mike ahita asimbuzwa Emerson Mnangagwa wari Visi Perezida we, gusa ntiyahwemye kugaragaza ko akomeje kwita kuri uyu mukamwe wayoboye iki gihugu imyaka myinshi.
Mu modoka Mugabe yahawe uko ari eshatu harimo iyo mu bwoko bwa Mercedes Benz S500, iyitwa Sedan ndetse na Pick Up ikigeretseho ngo ni uko izi modoka yahawe azajya azihindurirwa buri myaka itanu, kandi akazajya yishyuriurwa essance izi modoka zizajya zinywa.
Uyu mukambwe n'umugore we kandi bahawe impushya z'aba diplomate zo gutembera aho bashaka hose kandi mu ndege y'igihugu, ndetse banahabwa indege yabo bwite izajya ibafasha gutembera muri Zimbabwe n'ahandi hafi yiigihugu.
Mugabe kandi yemerewe kuzishyurirwa inzu nziza yo kubamo aho azifuza hose mu murwa mukuru wa Zimbabwe i Harare aho izaba inarimo ibiokoresho nkenerwa byose.
Umukambwe Robert Mugabe yegujwe ku butegetsi tariki ya 21 Ugushyingo uyu mwaka nyuma y'igitutu gikomeye yashyizweho n'ingabo, inteko ishionga amategeko ndetse n'abaturage bangaga ko yakomeza gutegekerwa mu kwaha n'umugore we Grace Mugabe.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2Cgaw1s
via IFTTT
No comments:
Post a Comment