Venezuela: Inyama z'ingurube bemerewe na Perezida zabaye intandaro y'imyigaragambo

Perezida wa Venezuela wari waremereye abaturage b'iki gihugu ko mu minsi y'ibiruhuko bya Noheli azabaha inyama z'ingurube zikunzwe cyane muri iiki gihugu ariko kubera ibitarumvikanweho naho zari guturuka ntizabasha kuboneka byatumye abaturage bayoboka imihanda.

Abaturage ba Venezuela bigabije imihanda bamenagura inkono kubera agahinda gakomeye basigiwe n'iminsi mikuru, kuko bari bizeye kurya inyama z'ingurube muri iyi minsi mikuru nk'uko bari bazemerewe na Perezida w'iki gihugu ariko ntibabasha kuzihabwa.

Inyama z'ingurube ni kimwe mu biribwa bikunzwe muri Venezuela ndetse no mu bindi bihugu byo muri America y'Epfo, cyane cyane amaguru yazo azwi nka Pernil de Cerdo kuko usanga ari bimwe mu biryo gakondo byabo.

Perezida Maduro yari yiaangaje ko azakora uko ashoboye imiryango ikennye ikabasha kubona inyama z;'ingurube ntibarebere abandi ku munsi mukuru, ariko ntibyakunze kuko igihugu cya Portugal izi nyama zagombaga guturukamo cyabaye imbogamizi.

Perezida Maduro nubwo avuga ibi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Portugal, Augusto Ernesto dos Santos Silva, yabyamaganiye kure avuga ko nta nyungu iki gihugu cyagirira mu kwanga ko ibicuruzwa bisohoka mu gihugu.

Nkuko bitangazwa na zimwe muri Sosiyete zicuruza ibiribwa muri Portugal, ngo ikibazo nyamukuru cyabayemo ni icy'amafaranga kuko Venezuela ibafitiye Miliyoni 40 z'Amayero zavuye kuri toni 14000 z'amaguru y'ingurube iki gihugu cyatumije muri 2017 ariko kubona ubwishu bikaba ingorabahizi nk'uko ccn ikomeza ibitangaza.

Ibiiciro by'ibiribwa biri hejuru muri iki gihugu nyuma yo kuba ubukungu bw'iki gihugu bwarasubiye hasi ndetse n'ifaranga ry'igihugu rigata agaciro.

JPEG - 89.7 kb
Abaturage bo muri Venezuela bari mu myigaragambyo nyuma yo kkubeshywa inyama z'ingurube na Perezida Maduro


from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2Ef3Qyr
via IFTTT

No comments:

Post a Comment