Umurenge wa Kicukiro waciye agahigo, abakora irondo ry'umwuga ubu barabyinira ku rukoma

Kuwa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017, nibwo ubuyozi bw'umurenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bwashyikirije abakora irondo ry'umwuga muri uyu murenge mu tugari twawo dutandukanye, ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe na Radiant Insurance Company. Ni ibirori abakora uyu mwuga bagaragajemo ibyishimo bidasanzwe, kandi bishimwa n'abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango.

Abayobozi mu nzego z'umutekano zitandukanye bashimye cyane iki gikorwa

Mu bashyitsi bari babyitabiriye, harimo umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro (DPC), ukuriye Inkeragutabara muri aka karere dore ko abenshi mu bakora uyu mwuga w'irondo baba ari inkeragutabara, hakabamo n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye muri gahunda z'isuku n'umutekano muri uyu murenge wa Kicukiro.

Uhagarariye Radiant yasobanuye uburyo ubu bwishingizi ari ingirakamaro kuri aba banyerondo

Murebwayire Alphonsine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kicukiro, yatangaje ko irondo ry'umwuga mu murenge wa Kicukiro rikora akazi katoroshye, ari nayo mpamvu ku bufatanye na Radiant batekereje iki gikorwa. Yagize ati: "Abanyerondo bacu, ni irondo ry'umwuga rikora mu masaha abandi baryamye, mu masaha ya ninjoro, ubundi ubwishingizi bureba cyane cyane impanuka ariko mu kazi bakora hashobora kubamo impanuka, hashobora kubamo gukubitwa kubera ko bahangana n'abajura, cyangwa se n'abandi bashobora kubarwanya bakanabica kubera baba barwana n'abashaka gukora ibyaha kandi abo baba bitwaje n'intwaro, niyo mpamvu dufatanyije na Radiant twashatse kugirango bahabwe ubwishingizi bw'ubuzima bwabagirira akamaro mu gihe bahuye n'izo mpanuka, haba ku giti cyabo mu kubavuza cyangwa se bagize ubumuga, cyangwa se nanone bagize ibyago bakanapfa, imiryango yabo ubwo bwishingizi bukagira icyo bubamarira"

Murebwayire Alphonsine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kicukiro

Abanyerondo 78 nibo bahise bahabwa amakarita y'ubwishingizi ariko Murebwayire avuga ko bafite abanyerondo 115 nabo bari mu nzira zo kuzahabwa amakarita vuba nabo bakabona ubwo bwishingizi bw'ubuzima buzabafasha gukora akazi kabo neza batekanye kandi badafite impungenge z'uko byabagendekera biramutse bibahindukanye.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2ie9MOA
via IFTTT

No comments:

Post a Comment