Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugarura Nhsuti Savio na Shabani Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju ibongera ku banye Kongo na Malawi ngo yubake ubusatirizi bukomeye n'ubwo ngo ishobora gucibwa amande.
Ikipe ya Rayon Sports igomba kurara itanze urutonde rw'abakinnyi izakinisha mu mikino nyafurika, gusa hari n'amakuru avuga ko iyi lisite yamaze gutangwa.
Uru rutonde ndetse rukaba rwamaze gutangwaho bamwe mu bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda barimo rutahizamu ukomeye wakinaga mu Magaju FC Umurundi Shabani Hussein Hussein Tchabalala ndetse na Nshuti Dominique Savio wakiniraga ikipe ya AS Kigali.
Umuvugizi wa Rayon Sports King Bernard avuga ko n'ubwo aba bakinnyi batarabeguka mu buryo bwemewe n'amategeko ariko yaciye amarenga ko baba bamaze kubagura.
Aganira na Rayon time yabajijwe iby'abakinnyi bongeyemo agize ati Ati:” Hano mu gihugu barahario ndetse no hanze gusa ntabwo birabyo mu buryo bwemewe n'amategeko kuburyo twatangaza ngo ni uyu nguyu ariko twarabikoze. Kubaganiriza hari n'abandi twaganirije ariko nabo twrabaganirije(Savio na Schabalala) ariko nibyo navugaga ntabwo turemeza neza ko ari abacu sibo gusa hari n'abandi bo muri za Malawi turacyafite umwanya n'ubwo bizadusaba gutanga amande ariko icyo dushaka ni uko tubona abakinnyi badufasha kugera kure.”
Uretse Savio na Schabalala iyi kipe ya Rayon Sports yazanye bivugwa ko hari abakinnyi 3 baturutse mu bihugu nka Malawi, Zambiya na Kongo. Bivugwa ko Rayon Sports ishaka kubaka ubusatirizi bwayo gusa aba bakinnyi bose nta n'ubwo bararangizanya mu buryo bwemewe n'amategeko ari nayo mpavu ishobora gukerererwa ndetse ikaba initeguye gutanga amande.
King Bernard yavuze ko bari bafite abakinnyi bacyeya kandi bari bakeneye amaraso mashyashya, yemeje kandi ko bagomba gutanga urutonde muri FERWAFA bitarenze uyu munsi ati ati:”Urutondo rwagombye gutangwa bitarenze ku itariki 31 ariko kuko hazaba ari weekend na konje tugomba ku rutanga uyu munsi .”
Uretse aba bakinnyi bashya Rayon Sports yatanze ku rutonde abandi ni abasanzwe bakina shampiyona uretse rutahizamu Ismailla Diarra wari utaremererwa gukina.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2Du6KhG
via IFTTT
No comments:
Post a Comment