Umurambo w'uyu musore wabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Nyabitekeri, aho abo mu muryango we bari bamaze iminsi 4 bamushakisha barahebye.
Abo mu muryango wa Nyakwigendera bavuga ko yabuze ku mugoroba bwo kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017, ubwo yari atemberereye inshuti ze ngo kuko uwo munsi ari nabwo yari yageze muri aka gace avukamo aho yari yagiye gusura ababyeyi no gusangira nabo iminsi mikuru ngo kuko yabaga mu mujyi wa Kigali.
Akimara kuburirwa irengero abo mu muryango we ndetse n'abaturanyi bakomeje kumushakisha nyuma baza gutoragura ibyangombwa bye n'imyenda yari yambaye ubwo yaburaga bakomeza kurushaho guterwa urujijo n'ibura rye.
Ubwo bamaraga kubona umurambo we ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu bahise bawujyana ku bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2BYNf4O
via IFTTT
No comments:
Post a Comment