Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2017,
yatewe n'umuvuduko wa moto yashatse kunyura ku modoka yari iyiri imbere kandi bari bageze ahantu habi maze ihita igongana n'iyo IP Ntaganira yari atwaye.
Abandi babiri baguye muri iyi mpanuka ni uwitwa Hategekimana Patrick wari utwaye moto yavaga i Muhanga yerekeza za Kamonyi, na Uwitije Egide yari atwaye bose bakaba bahiseko bapfa ako kanya.
Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda, yabwiye Ukwezi.com ko iyi mpanuyka yabaye mu masaha ya mugitondo ubwo nyakwigendera IP Ntaganira yavaga mu rugo yerekeza mu mujyi wa Muhanga mu kazi nk'ibisanzwe.
Yagize ati " Nibyo koko twabuze abantu batatu baguye mu mpanuka ikomeye yabereye muri Muhanga barimo n'umupolisi mugenzi wacu wari ukuriye abashinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere.Iyi mpanuka yabereye mu Kagali ka Kivumu mu murenge wa Cyeza."
CIP Kabanda yavuze ko iyi mpanuka yatewe no gushaka kubisikana n'imodoka kw'aba bantu bagonganye n'umupolisi batabanje kureba imbere kandi bari bageze n'ahantu habi.
Ati "Abo bantu badepashije imodoka, badepasiriza ahantu habi batabanje kureba imbere ko hari unde ugenda kuri moto ariwe w'uwo mu polisi wacu baba barakubitanye kuko bihutaga bose bahise bapfa."
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2C7UqHR
via IFTTT
No comments:
Post a Comment