Kirehe: Polisi yunze umugore n'umugabo, ubu bararebana ako mu jisho nyuma y'imyaka ine

Iki gikorwa cyo kunga aba babyeyi b'abana batatu cyabereye mu rugo rwabo tariki 27 Ukuboza 2017, bikozwe n'ushinzwe imikoranire ya Polisi n'abaturage ndetse n'izindi nzego muri aka karere, IP Gahigi Harerimana.

Yabanje kuganiriza aba bombi ku kibatera gukimbirana; hanyuma amaze kubatega amatwi abagira inama y'uburyo baca ukubiri na yo.

Aganira na bo, IP Gahigi yababwiye ko "ubwumvikane buke hagati yanyu bugira ingaruka kuri mwe n'imiryango yanyu; ariko na none iyo mibanire yanyu iteza umutekano muke mu gace mutuyemo; kandi usibye n'ibyo muba mutanga urugero rubi ku bana banyu."

Yababwiye ko amakimbirane mu miryango aza ku isonga mu bituma abana bahunga iwabo bakajya kwibera ku mihanda aho baba mu buzima bubi; bakanahakorera ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge n'ubujura.

Mu buhamya bwa Nkurunziza w'imyaka 27 y'amavuko yavuze ko mu myaka ine ishize nta mutekano n'amahoro byigeze birangwa mu muryango rwe. Ati “Twahoraga mu makimbirane bitewe n'uko nari narambuye umugore wanjye uburenganzira ku mutungo twashakanye."

Yakomeje agira ati "Iyo nabonaga amafaranga nayakoreshaga icyo nshatse. Numvaga kugisha inama umugore ku cyo twayakoresha ari ukwisuguza; ndetse iyo nabaga ngeze mu rugo umugore wanjye akambaza impamvu namwukaga inabi; ndetse rimwe na rimwe nkamukubita; ariko nyuma y'ikiganiro twagiranye na Polisi nasobanukiwe ko ibyo nakoraga byari amafuti masa adafite shinge na rugero."

Uyu mugabo yavuze ko ubwumvikane buke mu muryango wabo bwadindije iterambere bitewe n'uko nta wagishaga undi inama ku cyabateza imbere; ndetse ko bahaga urugero rubi abana; hanyuma yiyemeza guhinduka aho ngo ‘kuva ubu nzajya ngisha inama umugore wanjye ku kintu cyose kireba umuryango wacu. Hehe no kongera gusesagura umutungo no gukubita umugore wanjye."

Umugore we witwa Uwimana yunzemo ati "twari tubanye nabi. Mu myaka ine ishize nta wavugishaga undi neza. Twahoraga dushihurana. Buri wese yakoraga ibyo ashatse."

Yashimye Polisi agira ati "Ubu dutangiye ubuzima buzira guhangana no gutongana. Ikibazo cyose kizavuka tuzajya tukiganiraho tugishakire igisubizo. Ndashima Polisi yazirikanye umuryango wacu ikatugira inama y'uburyo twabana mu mahoro. Inama yatugiriye nzazikurikiza; kandi ndahamya ko n'umugabo wanjye azubahiriza ibyo yasabwe."



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lihlFX
via IFTTT

No comments:

Post a Comment