Iyi nkongi y'umuriyo yafashe ububiko bw'intwaro bw'ingabo z'iki gihugu mu masaha y'urukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2017, kugeza ubu hakaba hakiri gukorwa ubutabazi kugirango bahoshe iyi nkongi.
Umuvugizi w'igisirikare cya Kenya (KDF) Colonel David Obonyo aganira n'ikinyamakuru The Citizen yatangaje ko iyi mpanuka yabayeho ariko yirinda kugira byinshi ayitangazaho.
Colonel David Obonyo yavuze ko nta muntu n'umwe waguye muri iyi mpanuka cyangwa ngo ayikomerekeremo gusa hakaba hakiri gukorwa ubutabazi kugirango bazimye iyi nkongi itarakwirakwira mu mazu yegereye ahahiye.
Kugeza magingo aya ntabwo haramenyekana icyateye iyi nkongi ndetse n'ingano y'ibyamaze kwangirikiramo bikaba biri butangazwe mu masaha ari imbere.
Icyateye iyi nkongi ndetse n'ibyangirikiyemo ntibiramenyekana
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2zZZSeS
via IFTTT
No comments:
Post a Comment