Cristiano Ronaldo yasabye kwamburwa Ballon d’Or igahabwa Messi.

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ,Cristiano Ronaldo uherutse kwegukana Ballon d’Or ye ya gatanu yatangaje ko yasanze atari ayikwiriye ,ahubwo ko yari guhabwa mukeba we, Lionel Messi bahora bahanganye.

Nk’uko byatangajwe na Mundo Deportivo ngo nyuma y’aho mu cyumweru gishize ikipe ya Real Madrid ihuriye n’uruvagusenya ubwo yanyagirwaga ibitego 3 byose ku busa na FC Barcelona muri El Classico, Cr7 ngo yahise agaragaza ko yubashye cyane Messi ndetse anatangaza ko abona ko atakiri umukinnyi w’igihangange mu Isi maze yerura ko umukinnyi wari ukwiriye iyi Ballon d’Or ari Messi.

Cristiano yagize ati:I rushed saying that I am the best in history, the whole planet has witnessed once again that the best is Messi.”The most just thing is that I return the ball, I do not deserve it.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”Nihutiye kuvuga ko ari njye mukinnyi mwiza mu mateka ,gusa benshi ku Isi bakemeza ko ari Messi.Ikiruta ni uko nasubizayo iyi Ballon d’or kuko sinjye wari uyikwiye.”

Amakuru akomeza avuga ko umuryango wa Cr7 n’inshuti ze bakomeje kumusaba kwisubiraho kuri uwo mwanzuro yafashe,nubwo ngo yahise ahamagara umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’umupira w’amaguru mu Bufaransa asaba ko yasubizayo iriya Ballon D’or.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2pSRyJj
via IFTTT

No comments:

Post a Comment