Cristiano Ronaldo yahishuye akayabo yifuza ngo ave muri Real Madrid.

Ni kenshi byagiye bigarukwaho cyane ko Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ,Cristiano Ronaldo ashaka kuva muri iyi kipe gusa bikarangira agumyemo ndetse n’umutoza Zinedine Zidane agahamya ko atazigera amurekura ngo agende.Gusa bikomeje gusa nk’aho uyu mukinnyi atagishaka kuguma muri iyi kipe.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ESPN ngo Cristiano uherutse kwegukana Ballon d’Or ye ya gatanu yatangaje ko hatagize igihinduka mu mpeshyi itaha agomba kuba atari i Santiago Bernabeu ndetse avuga ko ikipe imwifuza yose igomba gutanga akayabo ka millioni 100 z’amayero.

Ibi bitangajwe nyuma y’amakuru yavugaga ko muri iyi minsi uyu mukinnyi atameranye neza na Perezida wa Real Madrid,Florentino Perez.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2DzHwyq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment