Ubu bushakashatsi iki kigo cyakoze bwatangiye kuwa Mbere tariki 4 Ukuboza, busoza tariki 11 Ukuboza, bwakorewe ku bantu bagera ku 1049 biganjemo urubyiruko rufite kuva ku myaka 18 kuzamura batuye muri Leta zigera kuri 50 zigize iki gihugu cy'igihangange ndetse n'akarere ka Columbia.
Aya matora ngarukamwaka yatangajwe ejo kuwa Gatatu, yagaragaje ko Obama ariwe umugabo ukunzwe mu myaka 10 ikurikirana, mu gihe Clinton watsinzwe uheruka gutsindwa mu matora yari ahatanyemo na Donald Trump mu mwaka ushize, ariwe wagizzwe umugore ukunzwe cyane kurusha abandi muri iki gihugu.
Barack Obama yagize amajwi 17% y'abanyamerika bemeza ko ariwe mugabo ukunzwe kurusha abandi bose mu gihe Donald Trump waje ku mwanya wa Kabiri mu bagabo bakunzwe kurusha abandi yatowe ku kigero cya 14%.
Mu bagore bakunzwe cyane kurusha abandi muri iki gihugu hatowe uwari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Hillary Clinton ku kigereranyo 9% mu gihe ku mwanya wa Kabiri hajeho Michelle Obama watowe n'abanyamerika 7% agirwa umugore wa Kabiri ukunzwe n'abantu benshi muri iki gihugu.
Gallup ivuga ko Barack Obama ari uwa 2 mu bagabo bamaze gutorwa inshuro nyinshi mu mateka ya Leta zunze Ubumwe za Amerika kuko amazegutorwa inshuro 10 mu gihe Dwight Eisenhower umubanziriza yagejeje ku nshuro 12.
Hillary Clinton we akomeje kwanikira abagore bagenzi be mu kuba ku isonga mu gukundwa cyane muri iki gihugu kuko amaze gutorwa inshuro 22 zose mu gihe Eleanor Roosevelt umukurikiye we yatowe inshuro 13 gusa mu kuba umugore ukunzwe cyane muri iki gihugu cy'igihangange.
Obama amaze gutorwa inshuro 10 nk'umugabo wishimirwa cyane muri Amerika
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2CfH5MX
via IFTTT
No comments:
Post a Comment