Ibirori byo gusezerana imbere y'amategeko hagati ya Ferdinand uzwi cyane mu kiganiro ‘Isi ya None' gitambuka kuri RBA na Grace nawe uzwi kuri Radio Magic FM byabereye ku biro by'Umurenge wa Remera umaze kubaka izina mu gusezeranya ibyamamare binyuranye hano mu Rwanda.
Imiryango y'aba bombi yari yaje kwifatanya nabo muri ibi birori aho bari baje guhamya koko ko buri umwe yemereye undi ko azamubera umufasha w'ibihe byose haba mu bihe byiza n'ibigoye nk'uko inyigisho zihabwa abashyingiranywe zibivuga.
Ibi birori kandi byari byitabiriwe na bamwe mu nshuti za hafi z'aba bombi aho na bamwe mu banyamakuru bakorana na Uwimana Ferdinand bari baje ku mushyigikira barimo na mugenzi we Bienvenu Redumptus bakorana kuri RBA.
Umukozi w'Umurenge wa Remera ushinzwe irangamimerere, Kalisa Jean Sauveur yabwiye aba bageni ko guhera uyu munsi babaye umuntu umwe kandi ko igishobora gutera umwe bose cyabatera bityo abasaba kunga ubumwe no gufatanya muri byose umwe akaba hafi ya mugenzi we mu buzima bwa buri munsi
Nyuma y'uko Ferdinand na Grace basezeranye kuri uyu wa Gatanu, biteganijwe ko aba bombi bazasezerana imbere y'Imana mu birori bizaba tariki 10 Gashyantare 2018.Uwimana Ferdinand n'Umukunzi we Tuyishimire Kageme Marie Grace bamaze gusezerana kubana akaramata
Aha basinyiraga koko ko bemeranije kubana ubuzima busigaye bwose
Akanyamuneza kari kose hagati yabo
Umukozi w'Umurenge wa Remera ushinzwe irangamimerere, Kalisa Jean Sauveur Ibi birori byari byitabiriwe kandi n'inshuti n'imiryango yabo
AMAFOTO:Mugabo Paccy
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2pZPbEf
via IFTTT
No comments:
Post a Comment